Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

SENA yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari y’igihugu

Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y’imari ya Leta no kugaruza amafaranga aba yabijyendeyemo. 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama 2022, Inteko rusange ya Sena ikaba yemeje ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, uteganya ko hazashyirwaho komite ishinzwe gucunga no gukumira ibintu byose bishobora guteza ingorane ingengo y’imari ya Leta. 

Biteganijwe kandi ko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta azagira uruhare mu bugenzuzi bukorwa mu bigo byose bya Leta, harimo n’ibyajyaga bigenzurwa n’izindi nzego, agatanga raporo ku nteko ishinga amategeko.

Bamwe mu basenateri bashimye uyu mushinga w’itegeko, ariko bavuga ko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, inama z’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta n’inama njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali zagira ubushobozi bwisumbiye bwo kuzashyira mubikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenaminambi, Tusabe Richard avuga ko aho bizakenerwa ko inzego zongererwa ubushobozi, bizakorwa.

Uyu mushinga w’itegeko unateganya ko hashobora kubaho kuvugurura ingengo y’imari ya Leta, igihe icyo aricyo cyose n’inshuro zose zishoboka bitewe n’ubwihutirwe bwabyo, mu gihe ubusanzwe kuvugurura ingengo y’imari ya Leta byakorwaga inshuro imwe gusa.

Panorama

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenaminambi, Tusabe Richard
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities