Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CICR yizihije imyaka 60 imaze yita ku mbabare mu Rwanda

Ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro by’Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare CICR i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze wita kubababaye mu Rwanda by’umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango beretswe ibikorwa uyu muryango wakoze mu Rwanda harimo kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango yatandukanye.

Christophe Suitter uhagarariye CICR mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda.

Agira ati ”Twishimira imyaka tumaze mu Rwanda, uyu muryango wafunguye amarembo kugira ngo dukore ibikorwa bya kimuntu, dufashe amagana y’abantu bari bababaye by’umwihariko kuva muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda twavuye abantu, duhuza imiryango yari aratatanye…”

Esperance Hitimana ni umubyeyi w’imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati ”Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye.”

Yongeraho ko ashima urwego agezeho kuko nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.

Agira ati ”Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, wapfaga kugira agahenge ugahita ubona inshingano zo kwita ku bandi. Ng’uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994”.

Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye kukuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.

Umujyanama mu by’amategeko muri CICR, Namahoro Julien avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera kubababye.

Agira ati ”ubu nubwo mu Rwanda nta bibazo bihari ariko turacyahuza imiryango yatandukanye, kuko abantu bashobora gundukanywa n’ibintu byinshi nk’ibiza… Imbogamizi tugihura nazo nubwo mu Rwanda nta ntambara ihari ariko tubibona mu bihugu byinshi aho tutabasha kugera ku babaye niba ari ubuvuzi bakeneye usanga abarwana batabyumva. Turasaba isi ngo inshingano twahawe niba ari ukugeza ibiryo ku babikeneye babitwemerere tubibagezeho kuko ni zo nshingo zibanze dufite.”

Mu zina rya Leta y’u Rwanda Ambasaderi Guillaume Kavaruganda yashimiye uyu muryango ukuntu wemeye kugumana n’abanyarwanda ubwo igihugu cyari mu mwijima n’ubu ukaba ukihakorera.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda CICR imaze guha ubufasha bugendanye n’ubuzima abantu bagera kuri miliyoni imwe na magana abiri harimo kuvura, kubaka ibitaro no kugeza ku bantu aamzi n’ibikoresho by’isuku. Abana bagera ku 38.000 bahujwe n’imiryango yabo bari baratanye.

Kuvura inkomere mu bihe by’intambara, kugaburira abashonje mu bihugu birimo ibibazo, gusura imfungwa no guhuza imiryango yatatanye ni zo nshingano za CICR, hakiyongeraho n’uko baha amahugurwa ingabo na Polisi ku bijyanye n’amategeko y’intambara.

Esperance Hitimana wavuwe na CICR mu 1994 yakoroherwa igahita imuha akazi (Ifoto/Raoul)
Christophe Suitter uhagarariye CICR mu karere k’ibiyaga bigari (Ifoto/Raoul)
Ambasaderi Guillaume Kavaruganda

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities