Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda ntibagomba gutsindwa n’ikimenyane na munyangire – Madamu Jeannette Kagame

Mu ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi zirimo ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’itonesha.

“Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu” niyo nsanganyamatsiko abitabiriye ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri bagendeyeho muri uyu mwiherero wabo ubaye ku nshuro ya

Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iryo huriro ko imyaka igiye kuba 30 Abanyarwanda barahisemo ubumwe n’ubudaheranwa nyuma yo kubigeraho ku kiguzi kitabonerwa agaciro.

Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge (RECONCILIATION BAROMETER) bwakozwe muri 2020 bwagaragaje ko mu bantu babajijwe, 98.5% bemeje ko Ndi Umunyarwanda igira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, 88% bo bemeza ko bagira uruhare rugaragara mu biganiro byayo.

Ubwo bushakashatsi bwemejeko igipimo mpuzandengo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigenda kizamuka kuko muri 2015 cyari kuri 92.5%, muri 2020 kigera kuri 94.7% bivuga ko muriyo myaka itanu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 2.2%.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko uburezi n’ubuzima ari zimwe mu nkingi zaje ku isonga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame asanga Abanyarwanda batagomba gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’ibindi.

Imibare y’urukiko rw’ikirenga yerekana ko kuva muri 2015-2022 hari imanza 5,039 zaciwe ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibyaha by’ivangura n’amacakubiri.

Mu maka 2021-2022 ubwawo hari imanza 316 zaciwe murizo 256 zihwanye na 81% abari bazikurikiranyweho bahamwe n’ibyaha barakatirwa.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities