Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi mukwiriye kubigaragaza _Perezida Kagame

Raoul Nshungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga Afurika ikwiye kwigirira icyizere bitewe n’imbaraga yifitemo ndetse ko urubyiruko arirwo rukwiye kubigaragaza.

Tariki ya 27 Nyakanga 2025 mu birori byo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ruturutse mu bihugu 20 by’Afurika ko rukwiye guhagurka rugakora ibyo ibihangange bikora.

Agira ati “Ndashaka guha ikaze ibihugu 20 bihagarariwe hano. Tubahaye ikaze, tubifurije kumva ko muri iwanyu. Ndashaka kandi kubakangurira kwizera ubuhangange buri muri mwe. Maze musohoke mukore mushyizeho umwete mubishyiremo igihe mufite, ubushobozi mufite, mukoreshe igihe cyanyu neza, kandi bizatuma muri mwe havamo ibihangange bibarimo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati ”Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi mukwiriye kubigaragaza. Icyo dukeneye gukora ari na byo ibihangange bikora. Ibihanagange birakura bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo, byigirira icyizere. Afurika ntikwiriye kandi ntigomba gukomeza gusigara inyuma y’abandi ku Isi.”

Umukuru w’igihugu yashimiye kandi Masai Ujili watangije ibi bikorwa bya Giants of Africa bigamije guteza imbere impano z’abana b’Afurika cyane mu mukino wa Basketball.

Masi Ujili nawe mu ijambo rye ashimira cyane Perezida Kagame na Madamu we by’umwihariko imbaraga bashyize mu guteza imbere umwana w’umukobwa.

Masai Ujili agira ati “Bariya bakobwa bato biyerekanye hano, ni ukuri ntimusanzwe. Muduha urugero kandi ndabizi umukobwa wanjye w’imyaka 11 azabareberaho. Imbuto Foundation mwarakoze cyane, Madamu Jeannette Kagame warakoze cyane ku bufasha no gufatanya natwe […]. Guverinoma y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na buri wese watumye iyi Giants of Africa iza hano tukagira iki gikorwa, ni ibintu bidasanzwe kuri twe.”

Iserukiramuco rya ”Giants of Africa” uyu mwaka ryahuje  abana b’Abanyarwanda 2000 bari hagati y’imyaka 15 na 19 n’abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika birimo u Rwanda, Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ahandi

Muri Nigeria haravugwa urupfu rw’umukobwa bivugwa ko yapfiriye ku iseta yibagisha ikibuno. Iki kibazo gishingiye ku buryo bwo kubagisha amabuno buzwi nka Brazilian Butt...

Amakuru

Ibigo by’itumanaho bikorera muri Afurika byatangaje gahunda nshya igamije korohereza abaturage kubona telefone zigezweho ku giciro gito cyane, aho biteganyijwe ko zimwe zizajya zigura...

Amakuru

Nyamasheke abaturage benshi bagaragaza ko igitutu cyo gushinga ingo giterwa na bamwe mu babyeyi ar’imwe mu mpamvu zituma iyo miryango iba yarashakanye ishizweho igitutu,...

Afurika

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibya Afurika, Sarah Troutman, hamwe n’abayobozi b’iyo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities