Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Guverinoma ya RD Congo irongera iganire na AFC/ M23

Ubwo igice cya mbere cy'ayo masezerano cyasinywaga muri Nyakanga, 2025

Mu minsi iri imbere, i Doha muri Qatar harongera hahurire intumwa za  Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niza AFC/ M23 baganire ku byerekeye kurekura imfungwa z’intambare.

Iyi ngingo iri mu zikomeye zituma gutera intambwe yo gusinya amasezerano y’amahoro mu buryo bwa burundu bidindira.

AFC/M23 yemeza ko iyi ngingo niyemerwa n’uruhande bahanganye, bizaba uburyo bwo gutuma nayo ihagarika intambara.

Radio Okapi yanditse ko ibiganiro byo gutuma ibyo bishoboka biri kugirwamo uruhare nanone n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, CICR, ukabikora nk’umuhuza wigenga.

Uyu muryango inshingano zo kuba umuhuza mu ihererekanywa ry’imfungwa, ugafasha mu gutahura, kugenzura no korohereza irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi.

Intambara ariko irakomeje.

Impande zihanganye zikomeje kurwana binyuze no mu gukoresha drones z’intambara nk’uko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziherutse kubigenza.

AFC/M23 nayo ntiyicaye ubusa kuko iri kwagura ibice yafashe kandi ikinjiza abandi barwanyi.

Tariki 01, Ukwakira, (10), abarwanyi ibihumbi birindwi binjijwe muri uyu mutwe nyuma y’imyitozo ya gisirikare baherewe i Tshanzu.

Mbere ho, ibyumweru bibiri hari abandi bangana na bo bari berekanywe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Kinshasa nayo ivugwaho gushaka abacanshuro bazayifasha mu ntambara iri kurwana n’izi nyeshyamba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Mu Rwanda, abatunze inzu zabo baragabanuka nyamara mu myaka myinshi ishize, gutunga inzu byari kimwe mu bimenyetso bigaragara by’umutekano n’ituze ry’igihe kirekire ku miryango....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities