Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabihu: Gitifu na Perezida wa Ibuka mu karere batawe muri yombi

Panorama

Mu ijoro ryo ku 6 Ukwkira 2025, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha –RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse n’umuyobozi wa Ibuka, kimwe n’abandi bakozi 12.

Bose uko ari 14 barakekwaho uruhare mu micungire mibi y’umutungo ugenewe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yatangarije Isango Star dukesha iyi nkuru, ko abayobozi uko ari 14 batawe muri yombi bakurikiranweho gukoresha nabi umutungo wagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri Ntibitura yavuze ko abo bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa mbere, nyuma yo gukekwaho imikorere mibi mu gusana amazu 17 mu mirenge irindwi yo muri Nyabihu.

Agira ati”Barimo kubabaza rero ibijyanye n’inshingano zabo kubyo bagombaga gukurikirana, ibyaba byarakozwe nabi. Bari kubicukumbura, ariko nyine harimo icyo kibazo cyatumye inzego zibifitiye ububasha zitangira kukubikurikirana.”

Mu batawe muri yombi, uretse Gitifu w’Akarere n’Umuyobozi wa Ibuka mu karere, harimo kandi n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abayobozi ba Ibuka mu mirenge irindwi ibarizwamo ayo macumbi yagombaga gusanwa.

Guverineri avuga ko buri wese abazwa ku giti cye, asaba abayobozi gukora inshingano zabo neza, birinda amakosa.

Asaba kandi abaturage kutumva ko hari igikuba cyacitse, kuko serivisi basanzwe bahabwa zizakomeza. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi yaya Jenda, mu Murenge wa Jenda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities