Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

‘Ndi Umunyarwanda’ Yagize Uruhare Mu Komora Ibikomere By’Abanyarwanda- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” yagize uruhare mu komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi igihugu cyabo cyaciyemo. Nk’Umuyobozi wa Unity Club, asanga ibi byarabaye uburyo bwiza bwo kubaka  igihugu kizira amacakubiri.

Jeannette Kagame yabicishije mu butumwa yacishije kuri X/Twitter bugenewe Abanyarwanda mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hazaba Ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club ku nshuro ya 18.

Yanditse ati: “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”

Yemeza ko ‘uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa’ mu ngamba zose, aboneraho gusaba ko iri hame riba ‘ndakuka’ kandi abakuru bakabiraga  abato.

Unity Club yashinzwe mu mwaka wa 1996, iza ari Ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.

Intego yari ugutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Unity Club yita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata neza abana no kwita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu mwaka wa 2014, uyu muryango wiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite birimo uburwayi no kubura aho baba.

Ni muri ubwo buryo hubatswe inzu bita Impinganzima zatumye aba babyeyi babona iby’ibanze mu buzima.

Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubuhinzi

Rene Anthere Rwanyange Nyaruguru District has reduced child stunting from 39% to about 23% over the past five years, alongside gains in roads, water,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange East African countries are accelerating efforts to harmonise higher education systems, with the region targeting a common higher education area...

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities