Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubuhamya Abahoze Muri FDLR Batanga K’Ubucukuzi Bwa Zahabu Ikorana Na DRC

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaragaza ko DRC ikorana bya hafi na FDLR mu gucukura zahabu, buri ruhande rukagira icyo rubyungukiramo.

Hari abahoze mu basirikare bakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR baheruka gushyira intwaro hasi, basobanura uko Guverinoma ya DRC ibigenza ngo icukure ayo mabuye ikoranye n’uriya mutwe.

Lt. Col Mpakaniye Emelien w’imyaka 51, wahunze u Rwanda ari Sergeant mu mwaka wa 1994, yasobanuye imikorere iri hagati aho.

Yagaragaje uko babona ubufasha bwa Leta kandi bakaba bareguriwe kubyaza amabuye y’agaciro kugira ngo ibikorwa byabo bikomere.

Lt. Col. Mpakaniye avuga ko yari mu itsinda ryari rishinzwe gushakisha amabuye y’agaciro mu duce twegereye Goma na Bukavu.

Amafaranga yavaga mu bucuruzi bw’ayo mabuye cyane cyane Coltan, Zahabu n’amakristali (crystals) niyo FDLR yakuragamo ibikoresho bya gisirikare n’imishahara y’abayobozi bakuru.

Ati: “Nari nshinzwe gushaka amabuye y’agaciro no kureba amasoko yabyo. Twakoraga mu bice bitandukanye bya Congo, dufatanyije n’Abanyekongo batwerekaga aho ibirombe biherereye. Iyo twamenyaga aho biri, habaga hateguwe ibitero kugira ngo ababikoragamo bavemo maze FDLR ihigarurire. Amabuye yavagamo amafaranga menshi yatumaga tugura imbunda nshya n’amasasu.”

Yongeraho ko ubwo bufatanye bwabaga n’ubwemewe n’ubutegetsi bwa Congo kuko byose byakorwaga inzego zose z’ubuyobozi zibizi.

Ati: “Ntabwo twabikoraga twihishe. Hari abasirikare ba Congo bari batuzi neza, baduha uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu duce tw’ibirombe.”

Mu kiganiro Lt Col Mpakaniye aherutse guha RBA yarakomeje ati: “Umubano wa Congo na FDLR urasobanutse. Congo yaduhaga aho kuba, imbunda, amakarita yo gutambuka, ndetse rimwe na rimwe tukajyana n’abasirikare bayo mu bikorwa byo gufata ibirombe cyangwa gukumira izindi nyeshyamba zahavanaga inyungu.”

Soldat Mbare Amos w’imyaka 31 we yamaze imyaka 15 muri FDLR.

Yemeza ko FDLR yafashwaga ihabwa intwaro no gukodeshwa ubutaka bw’imbere muri Congo.

Avuga ko hari ibice byinshi FDLR yahawe na Leta ya Congo ngo ibiture.

Bakodeshaga ubwo butaka abaturage b’Abanyekongo, bakabaka n’imisoro ku mafaranga make babonaga, iyo misoro yakurwagamo amafaranga y’intwaro n’ay’abayobozi bohereza abana babo kwiga mu mashuri yo hanze.

Yemeza ko hari ababayeho mu buzima bw’iraha i Goma na Bukavu kuko amafaranga yose akurwa mu misoro y’abaturage ba Congo ndetse n’amabuye y’agaciro abayobozi ba FDLR ari bo bayishimagamo.

Ati: “Hari abo nzi bubatse inzu nini mu Mijyi ya Goma na Bukavu. Twari twarataye umurongo, twibwira ko turi kurwanira impinduka, ariko koko twari turimo kubona inyungu z’abayobozi bo hejuru, gusa ikibabaje ni uko bamwe babisazimo abandi bakagwa ku rugamba rudafite igisobanuro, nyamara iyo babikorera mu Rwanda baba bameze neza izo nzu bazibyaza umusaruro.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe aherutse kuvuga kuri ubwo bufatanye agaragaza ko n’amahanga abufitemo inyungu kandi ko adatinyuka kubuvugaho ku mugaragaro cyane ko amabuye y’agaciro acukurwa na FDLR yoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo n’iby’i Burayi.

Yibajije ukuntu mu Bubiligi ahitwa Antwerp haba zahabu kandi nta birombe byayo biba muri iki gihugu cyakolonije Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities