RDF ifatanyije na JDF mu gusana inzu z'abaturage ba Jamaica.

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.

Ibi ni intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza, RDF izakorana n’abasirikare ba Jamaica kugira ngo abaturage bongere babone aho barambika umusaya.

Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda kuri X  ruvuga ko ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza y’ingabo z’ibihugu byombi, mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuhoreza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Ni igihugu cya kabiri ku isi mu kwifatanya muri iyi gahunda aho rubisabwe hose binyuze mu masezerano mpuzamahanga cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi nk’uko bimeze hagati y’u Rwanda na Mozambique.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *