Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Perezida Maduro Agomba Kuburanira Muri Venezuwela ” Luiz Lula Da Sliva Perezida Wa Brezil

Perezida wa Brazil Luiz Inácio Lula da Silva avuga ko icyerekezo cya Perezida wa Venezuela kigomba gushyirwaho n’abaturage ba Venezuela kandi ko kitagomba kwivangwamo n’abanyamahanga.

Perezida wa Brazil Luiz Lula  yavuze ko Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro akwiriye kuburanishwa, ariko ko ibyo bikwiye gukorerwa mu rukiko rwo muri Venezuela, aho kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afungiwe kuri ubu nyuma y’uko afashwe n’ingabo za Amerika ku itariki 3 Mutarama 2026 mu gikorwa cy’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Caracas

Lula da sliva yavuze ko niba Maduro akwiriye kuburanishwa, agomba kuburanira mu gihugu cye, atari hanze yacyo, kandi ko icy’ingenzi ubu ari ugusubiza demokarasi muri Venezuela.

Yagize ati: “Bikwiye gukemurwa n’abaturage ba Venezuela, ntabwo bikwiye gukorwa n’abanyamahanga,”

Perezida wa Brazil kandi yagaragaje kutishimira gufatwa kwa Maduro n’umugore we Cilia Flores, mu gikorwa cy’ingabo cyategetswe na Perezida wa Amerika Donald Trump ku wa 3 Mutarama 2026. Ati: “Ntitwakwihanganira ko umukuru w’igihugu kimwe yinjira mu kindi igihugu agafata perezida wacyo.”

Aya magambo ya Lula akomeje kuvugwa mu gihe Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, akomeje  kurekura abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamategeko benshi bafunzwe mu gihe cya Maduro, watangiye kuyobora kuva mu 2013.

Maduro yoherejwe i New York nyuma yo gufatwa mu gikorwa cy’ubutasi bwabereye i Caracas cyamenwemo amaraso menshi. Yaje gushinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutwara ibiyobyabwenge abijyana muri Amerika hamwe n’ibindi byaha.

Kurundi ruhande ariko mu makuru atangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekana ko Venezuela itari mu bihugu bikomeye mu musaruro w’ibiyobyabwenge ku isi, ariko Trump agashinja Maduro n’abandi gukorana n’amatsinda manini y’ibiyobyabwenge muri aka karere, harimo  Colombia na Mexico.

Nubwo ubutegetsi bwa Trump bwavugaga ko ingabo n’ibikorwa byo gufunga imipaka ya Venezuela byari bigamije kurwanya ibiyobyabwenge, Trump yagaragaje ko ashaka amavuta ya peteroli ya Venezuela, nyuma yo gukura Maduro ku butegetsi.

Trump yanatumye amasosiyete ya peteroli ya Amerika kujya gucukura peteroli ya Venezuela, avuga ko amafaranga azavamo azagirira akamaro abaturage ba Venezuela n’abanyamerika muri rusange.


 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities