Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Utumatwishima Hari Icyo Asaba REB

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr Abudallah Utumatwishima wari umushyitsi mukuru mu munsi wo kwizihiza akamaro k’ururimi kavukire yasabye REB kureba uko yasubizaho isomo ryo kwandika icyo kera bitaga ‘ Icyandikwa’.

Icyandikwa cyari uburyo abanyeshuri mu mashuri abanza batozwaga kwandika Ikinyarwanda binyuze mu kubasomera umwandiko bakawandukura mu makayi, bagahabwa amanota.

Wari umukorongiro wamenyerezaga abanyeshuri kwandika Ikinyarwanda bakurikiranya neza ibihekane, ingombajwi n’inyajwi hitabwa ku twatuzo n’utunyerezo.

Utumatwishima asanga ubwo buryo bwo kwigisha abana Ikinyarwanda bugaruwe, byagira akamaro.

Ati “Ndabona hano hari uhagarariye REB. Kera twagaga icyo bitaga Icyandikwa, Dictée, cyatumaga tumenya kwandika Ikinyarwanda. Bazarebe niba kitagarurwa kuko cyatumaga tumenya uko bandika neza Ikinyarwanda.”

Yongeyeho ko hari kurebwa uko abanyeshuri bazajya barangiza kwiga bazi neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa k’uburyo ntawe uzajya uvangavanga indimi mu mivugire ye.

Atebya, Dr Utumatwishima yavuze ko kuba akomoka muri Musanze byatumye kuvuga Ikinyarwanda cya nyacyo bimugora.

Ati “Umuntu wavuye i Musanze usanga buri jambo yongeraho ijambo ‘ga’, kwiga bikaba kwiga Ariko iyo ubishyizeho umutima bigera aho ukabimenya.”

Gusa ashima ko muri rusange urubyiruko rwatangiye kumvira Inama za Perezida Paul Kagame zibuzanya kuvangira Ikinyarwanda.

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire washyizweho na UNESCO mu mwaka wa 1999.

Byari ukugira ngo izo ndimi zitazazima, zimizwe n’iz’amahanga benshi bafata nk’aho ari zo zikwiye gusa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities