Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Indege ya American Airlines yabonetseho umwobo

Jackson Kwizera

Indege ya American Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX 8 yabonetseho umwobo usa n’uwatewe n’isasu nyuma y’urugendo rugana i Medellín muri Colombia.

Nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi iby’iki kibazo n’inyandiko zasuzumwe na CBS News zibivuga, uwo mwobo wabonetse ku ruhande rw’iburyo rw’ibaba ry’indege (right wing) nyuma y’uko indege igeze i Medellín ku mugoroba wo ku Cyumweru nk’urugendo nimero 923.

Nyuma yo kugwa, abakozi bashinzwe kugenzura indege babonye umwobo “ucengera ukageza ku rundi ruhande rw’ibaba ruyifasha  kuyiyobora (aileron) kari ku ruhande rw’iburyo,” nk’uko inyandiko zibigaragaza. Ntabwo haramenyekana neza aho cyangwa igihe iryo yangirika ryabereye.

Amakuru avuga ko iryo yangirika  ryahujwe  n’ingaruka z’isasu. Hari ahagaragara nk’aho isasu ryinjiye hasigara umwobo muto uzengurutse ku ruhande rumwe rwa aileron, ndetse n’aho rishobora kuba ryarasohokeye ku rundi ruhande.

Aileron ni igice cy’ingenzi cy’indege giherereye ku mpera y’ibaba, gifasha indege kuguruka no guhindura icyerekezo mu kirere.

Nta muntu wakomeretse kandi indege ntiyigeze igira ikibazo mu gihe yari mu kirere, nk’uko American Airlines yabitangaje.

American Airlines yagize iti: “Nyuma y’isuzuma risanzwe, itsinda ryacu ryabonye umwobo ku gice cyo hanze cy’imwe mu ndege zacu i Medellín muri Colombia. Indege yahise ikurwa mu kazi kugira ngo ikorerwe isuzuma ryimbitse no gusanwa. Tuzakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu gukora iperereza kuri iki kibazo.”

Hakozwe isanwa ry’agateganyo, indege ikomeza urugendo rwayo nk’uko byari biteganyijwe isubira i Miami ku wa Mbere mu gitondo, nk’uko amakuru yo gukurikirana ingendo z’indege abigaragaza. Nyuma yamaze amasaha hafi 12 muri Florida mbere yo kuguruka ijya i Dallas, kandi kuva icyo gihe ntiyongeye kuguruka.

Urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri Colombia rwatangaje ko rutari rufite amakuru kuri iki kibazo, ariko rwatangiye iperereza.

Mu mwaka wa 2024, indege za Spirit, JetBlue na American Airlines na zo zarashweho amasasu mu gihe zari zihagurutse cyangwa zigwa ku kibuga cy’indege cya Port-au-Prince muri Haiti, ubwo urugomo rw’amatsinda yitwaje intwaro rwari rukomeje kwiyongera mu murwa mukuru. Ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika (FAA) cyahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege zijya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities