Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Birabujijwe Gutekesha Amavuta Inshuro Irenze Imwe

Gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bishobora kwangiza ubuzima bwa muntu

Nubwo inzego z’ubuzima zikomeza kwibutsa ko amavuta yo gutekesha adakwiye gukoreshwa inshuro zirenze ebyiri, hari zimwe muri restaurant zikirengagiza ayo mabwiriza, zigakomeza kuyakoresha inshuro nyinshi, ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababirya.

Iyo amavuta ashyizwe ku muriro kenshi, cyane cyane mu gihe cyo gukaranga, agenda yangirika buhoro buhoro, akabyara ibinyabutabire byangiza umubiri birimo acrolein, trans fat na free radicals. Ibi bishobora kwangiza uruhu, kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse na kanseri. Icyo gihe ayo mavuta aba atakigira umumaro mu mubiri kuko intungamubiri ziba zarangiritse.

Uretse no ku buzima, amavuta amaze gukoreshwa kenshi ahindura impumuro n’icyanga cy’ibiryo atekeshejwe, bigatuma ibyo kurya bidashimisha kandi bikaba bifite impumuro itari nziza.

Ubushobozi bw’amavuta bwo kwihanganira ubushyuhe butandukana bitewe n’ubwoko bwayo. Hari amavuta nka ay’ibihwagari, ubunyobwa na canola ashobora kwihanganira ubushyuhe kurusha andi, mu gihe nka olive na soya yangirika vuba. Gusa, nubwo yihanganira ubushyuhe, na yo ntiyemerewe gukoreshwa inshuro nyinshi.

Nanone, ibyo utekesheje ayo mavuta nabyo bigena niba wakongera kuyakoresha. Niba watetse ibintu byoroheje nk’imboga, ushobora kongera kuyakoresha inshuro imwe. Ariko iyo wakaranzemo ibiryo bisaba ubushyuhe bwinshi nk’ifiriti, ayo mavuta aba yangiritse cyane ku buryo bidakwiye kongera kuyakoresha.

Nubwo kumena amavuta bishobora kugorana ku bantu benshi, iyo bibaye ngombwa kongera kuyakoresha, ni byiza kuyayungurura kugira ngo ukuremo ibisigazwa by’ibiryo byagiyemo. Ikindi kandi, kuyabika igihe kirekire si byiza kuko ashobora kwangirika cyangwa akagira udukoko twabangamira ubuzima bw’umuntu.

Gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bishobora kwangiza ubuzima bwa muntu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities