Urukiko rwo muri New Mexico rwategetse ko sosiyete Meta ya Mark Zuckerberg yishyura miliyoni 375 z’amadolari kubera kuyobya abantu ku bijyanye n’umutekano w’abana ku mbuga zayo.
Abacamanza basanze Meta, ifite Facebook, Instagram na WhatsApp, yaragize uruhare mu gushyira abana mu kaga, harimo kubereka ibintu by’urukozasoni no kubahuza n’ababashuka bagamije kubahohotera.
Umushinjacyaha mukuru wa New Mexico, Raul Torrez, yavuze ko iki cyemezo ari amateka akomeye, kuko ari bwo bwa mbere Leta ibashije gutsinda Meta mu rubanza rurebana n’umutekano w’abana.
Umuvugizi wa Meta, iyobowe na Mark Zuckerberg, yatangaje ko batemeranya n’icyo cyemezo kandi ko bazajurira.
Ati: “Dukora uko dushoboye kugira ngo abantu bagire umutekano ku mbuga zacu, kandi tuzi neza imbogamizi zo kumenya no gukuraho abantu babi n’ibintu byangiza. Twemera ko twakoze byinshi mu kurinda abangavu n’ingimbi kuri interineti.”
Abacamanza basanze Meta yararenze ku itegeko rya Leta ya New Mexico rikumira ibikorwa byo kuyobya abaguzi, kuko yabeshye abantu ku bijyanye n’umutekano w’abayikoresha bakiri bato.
Mu rubanza rwamaze ibyumweru birindwi, herekanywe inyandiko z’imbere muri Meta ndetse n’ubuhamya bw’abahoze ari abakozi, bagaragaje ko iyi sosiyete yari izi ko hari abahohotera abana bakoresha imbuga zayo.
Arturo Béjar, wahoze ari umuyobozi mu bikorwa bya tekiniki muri Meta, yavuze ko yakoze ubushakashatsi kuri Instagram bwerekanye ko abakiri bato bahabwa kenshi ibintu bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.
Yavuze kandi ko n’umukobwa we muto yigeze gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu atazi bahuriye kuri Instagram.
Abashinjacyaha berekanye ko ubushakashatsi bwa Meta bwigeze kugaragaza ko 16% by’abakoresha Instagram mu cyumweru kimwe babonye amashusho cyangwa ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina batifuzaga.
Meta yo yavuze ko imaze imyaka igerageza gukumira abakoresha nabi imbuga zayo no guteza imbere umutekano w’abana.
Mu mwaka wa 2024, Instagram yashyizeho konti zihariye z’abangavu n’ingimbi zibaha ubushobozi bwo kugenzura neza ibyo babona.
Vuba aha kandi, yashyizeho uburyo buburira ababyeyi igihe abana babo bashaka ibintu bijyanye no kwiyangiza.
Ihazabu ya miliyoni 375 z’amadolari yemejwe nyuma y’uko abacamanza babonye ko habayeho amakosa menshi, buri kosa rishobora gucibwa amadolari agera ku 5,000.
Meta iri no mu rundi rubanza ruri kubera i Los Angeles, aho umukobwa umwe avuga ko yabaye imbata y’imbuga nka Instagram na YouTube (ifitwe na Google) akiri umwana, bitewe n’uko zakozwe mu buryo bumukurura cyane.
Hari n’izindi manza ibihumbi bisa n’izi zikomeje kuburanishwa hirya no hino muri Amerika.
Leta ya New Mexico yari yareze Meta mu 2023, iyishinja kuyobora abana ku bintu by’urukozasoni, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kubahuza n’abantu bashaka kubashora mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.
Yavuze ko ibi byakorwaga hifashishijwe uburyo bwa “algorithms” — uburyo Meta ikoresha mu guhitamo no kwerekana ibyo umuntu ashaka kubona.
Raul Torrez yongeyeho ati: “Abayobozi ba Meta bari bazi ko ibyo bakora byangiza abana, birengagiza imiburo y’abakozi babo, kandi babeshya abaturage ku byo bazi.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi, abacamanza bifatanije n’imiryango, abarimu n’inzobere mu kurinda abana, bavuga ko bihagije.”










































































































































































