Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Nyamagabe: REG yihaye intego yo kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi

Panorama

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu –REG, iratangaza ko yihaye intego yo kongera ingano y’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu karere ka Nyamagabe, uko imishinga y’amashanyarazi iri hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo, izajya ikomeza kwiyongera no kurangiza iyatangiwe.

Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, Bwana Armand Zingiro, aheruka kugirira mu ntara y’Amajyepfo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba REG-EDCL, basuye ibikorwaremezo bitandukanye by’amashanyarazi bigamije gukwirakwiza no kunoza serivisi z’ingufu z’amashanyarazi muri ako gace harimo imiyoboro y’amashanyarazi, sitasiyo zayo, n’ibindi bikoresho bifasha mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi zizewe kandi zihagije.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho imishinga igeze ishyirwa mu bikorwa, gusuzuma imbogamizi zishobora kubangamira iterambere ryayo, ndetse no gushaka ibisubizo byatuma iyo mishinga irushaho kwihuta no kugera ku ntego zayo mu gihe giteganyijwe.

Aba bayobozi banagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Niyomwungeri Hildebrand, byibanze ku buryo bwo kwihutisha gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi muri ako karere, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ibikorwa by’iterambere bishingiye ku ngufu z’amashanyarazi.

Impande zombi zemeranyije ko hakwiye kongerwa imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo igamije kugeza amashanyarazi ku baturage benshi kurushaho.

Umuyobozi Mukuru wa REG yashimye ubufatanye buriho hagati ya REG n’inzego z’ibanze, avuga ko ari ingenzi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kugeza amashanyarazi ku baturage bose. Yagaragaje ko REG yiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kongera imiyoboro y’amasanyarazi, yewe no kwihutisha imishinga ibyara ingufu z’amashanyarazi, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi nziza, yizewe kandi ihendutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, ashimangira ko ubuyobozi bw’akarere bwiteguye gukomeza gufasha REG mu bikorwa byose bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi, harimo no gukangurira abaturage kurinda ibimaze kugerwaho banarwanya abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, banatanga amakuru ku nzego zibishinzwe.

Muri rusange, uru ruzinduko rugaragaza ubushake bwa REG n’inzego z’ibanze bwo gukorera hamwe mu guteza imbere serivisi z’amashanyarazi, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye no kuzamura imibereho y’abaturage bose.

Kuri ubu abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu karere ka Nyamagabe bageze ku kigero cya 82%. Imibare ihari kandi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda, harimo n’abo mu ntara y’amajyepfo, biyongereye, bava kuri 64.53% bagera kuri 85.4% y’ingo zimaze kubona amashanyarazi. Ibi bihwanye n’izamuka rya 20.87%, bigaragaza neza urugero rw’akazi gakomeye REG imaze gukora.

Muri izo ngo, 60.1% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari (on-Grid), mu gihe 25.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari (off-grid).  REG ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% bitarenze mu mwaka 2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities