Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Akagunguru kamwe ka peteroli kamaze kurenga amadolari 120

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 7%

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga cyongeye kuzamuka ku kigero kigaragara, aho akagunguru kamaze kurenga amadolari 126 nyuma yo kuzamukaho 7%, ibintu bitari byakabaho kuva muri 2022 mu gihe hatangiraga intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Iri zamuka ryagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026, rikaba rifitanye isano n’inkuru z’umutekano muke zikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ku kibazo cya Iran n’inzira ya Hormuz.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Axios, yerekana ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri kugirana ibiganiro na Perezida Donald Trump ku ngamba nshya zishobora gufatwa kuri Iran, nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kudafungura inzira ya Hormuz.

Iyi nzira ifite akamaro gakomeye ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, kuko inyuzwamo hafi 20% by’ayo mavuta ajyanwa mu bihugu bitandukanye. Gufungwa kwayo byatumye isoko rihungabana, bigira ingaruka ku biciro.

Amakuru yakomeje gusohoka agaragaza ko ku ruhande rwa Amerika hashobora kuba hategurwa ibitero bikomeye kuri Iran, bitewe n’uko ibiganiro bikomeje kugorana no kudatanga umusaruro wifuzwa.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika itigeze itangaza ku mugaragaro iby’iyo myiteguro, ayo makuru akimara kujya hanze yahise agira ingaruka ku isoko, igiciro cy’akagunguru kirazamuka kigera kumadorali 126$.

Ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko umwuka mubi utangira hagati ya Iran n’Amerika, akagunguru ka peteroli kari kari hafi ku madolari 70, bikagaragaza uburyo ihindagurika ry’umutekano ku rwego mpuzamahanga rikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu.

Ibiciro by’akangunguru k’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 7%

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities