RIB yafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Ubutumwa buvuga kuri iyi nkuru uru rwego rwacishije kuri X, buvuga ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yohererejwe amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya abfitiye.
Uyu akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.
Hategekimana nanone yaburiraa Rubazinda amuburira ko inzego zimushakisha bityo undi akabona uko yihisha ngo adafatirwa mu cyuho.
Ubugenzacyaha buvuga ko n’abandi bakora ubwicamategeko buzafata bakagezwa mu butabera.
RIB isaba abantu kwirinda ruswa kuko idasaza kuko igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye.
RIB isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa hose.




















































































































































































