Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Kigali yashyikirijwe igihembo cya “UCI Bike City” kubera kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare

U Rwanda rwashikirijwe igihembo cy'uko rwitwaye neza mu kwakira irushanwa mpuzamahanga ry'amagare UCI

Umujyi wa Kigali wahawe ishimwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Iki gihembo kizwi nka “UCI Bike City” cyashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, mu nama mpuzamahanga yiswe ‘UCI Mobility & Bike City Forum’ yabereye mu mujyi wa Athens mu gihugu cy’u Bugereki.

Mu mwaka ushize, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, nibwo Kigali yari yakiriye iri rushanwa rikomeye ryahuje abakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare baturutse hirya no hino ku Isi. Icyo gihe benshi mu baryitabiriye bashimye uburyo ryateguwe ndetse n’imigendekere yaryo muri rusange.

UCI yavuze ko Kigali yagaragaje ubushobozi buhambaye mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga, ari na byo byatumye ihabwa iki kirango cya “UCI Bike City”, gihabwa imijyi cyangwa ibice byagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umukino w’amagare no kwakira neza amarushanwa mpuzamahanga.

Iki gihembo cyakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson.

Abasesenguzi bavuga ko iri shimwe ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kwimakaza ubwikorezi burengera ibidukikije no guteza imbere siporo y’amagare, ndetse ko rushobora gukomeza kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

“UCI Bike City” ni igihembo gitangwa na UCI ku mijyi cyangwa ibice by’Isi byagaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere umukino w’amagare, ubwikorezi bwifashisha amagare ndetse no kwakira neza amarushanwa ategurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe.

U Rwanda rwashikirijwe igihembo cy’uko rwitwaye neza mu kwakira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare UCI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities