Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga, imyitwarire myiza no gukomeza guhesha ishema u Rwanda.
Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, aho iri tsinda ryitegura gusimbura bagenzi babo basanzwe bari muri ubu butumwa. Iki gikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bubasaba gushyira imbere imyitwarire myiza, kwirinda ubwabo no gukorera hamwe, agaragaza ko ari byo nkingi z’ingenzi zituma ubutumwa bugerwaho neza.
Yibukije ko inshingano y’ibanze y’iri tsinda ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba no kugira uruhare mu gukomeza kugarura no kubungabunga umutekano muri Cabo Delgado.
Yanabashishikarije guhagararira neza igihugu, bakarangwa n’ubunyamwuga, gukorera hamwe no gukomeza kuzuza neza inshingano zabo, bubakira ku bikorwa byiza byaranze bagenzi babo bagiye bababanziriza muri ubu butumwa.
Maj Gen Nyakarundi yongeye kwibutsa iri tsinda gukomeza kuba maso no gusuzuma neza imiterere y’umutekano aho bazakorera, bakoresha amayeri aboneye mu kurwanya iterabwoba no guhashya ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano.
U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, aho Ingabo na Polisi byarwo bifatanya n’inzego z’umutekano za Mozambique mu kurwanya imitwe y’iterabwoba no kurinda abaturage, uruhare rwakomeje gushimirwa kubera ubunyamwuga n’umusaruro rutanga.

Abasirikale n’aba Polisi bagiye gusimbura bagenzi babo muri Mozambike, bahawe ubutumwa bwo kuzagaragaza isura nziza y’igihugu no gukora ibibajyanye

























































































































































































