Panorama Sports
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Volleyball yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2026. Ni nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu n’awa gatandatu.
Mu mukino wa nyuma w’u Rwanda muri iri rushanwa, Misiri yatsinze amaseti yose uko ari atatu. Seti ya mbere yarangiye u Rwanda ruri hasi cyane, ari 16-25, iya kabiri irangira ari 21-25, na ho iya gatatu yarangiye ari 24-26, u Rwanda rwahatanye.
Muri uyu mukino u Rwanda rwaranzwe no kwica amanota ya serivisi, kutageza neza imipira ku mu kinnyi ushinzwe kuyiha abandi, ndetse no kudashobora gufunga neza (block) imipira ikomeye y’uwo bahanganye mu mukino.
Uyu mwanya wa gatandatu u Rwanda ruwegukanye ku nshuro ya kabiri rwikurikiranya mu Gikombe cya Afurika. Mu irushanwa riheruka mu 2023, u Rwanda rwari rwegukanye n’ubundi umwanya wa gatandatu muri iki gikombe cy’Afurika, inyuma ya Misiri yacyegukanye, Algeria, Libya, Tunisia na Cameroun.
Kuba ikipe y’igihugu ikomeje kuguma mu makipe atandatu muri Afurika bigaragaza ubushobozi n’ingufu zikiri mu nzego z’uyu mukino mu Rwanda, ariko haracyakenewe gushirwamo imbaraga ngo u Rwanda ruzazamuke ruze mu myanya y’imbere kurushaho.






















































































































































































