Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi atsinze Liberia 3-1 atangira neza urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027

Amavubi y’u Rwanda yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Liberia The Lone Star ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda K wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026.

U Rwanda rwatangiye umukino rufite imbaraga, bituma Abeddy Biramahire afungura amazamu ku munota wa kabiri gusa. Iki gitego cyahaye Amavubi intangiriro nziza ndetse gituma abafana bari buzuye Stade Amahoro bakomeza gutera ikipe y’igihugu ingabo mubitugu.

Amavubi yakomeje gusatira izamu rya Liberia, maze ku munota wa 33 Leroy-Jacques Mickels atsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda, bituma ikipe y’igihugu irushaho kugenzura umukino.

Liberia ntiyacitse intege kuko ku munota wa 38 Sylvanus Nimely yabashije gutsindira ikipe ye igitego cyatumye ikinyuranyo kigabanuka. Igice cya mbere cyari cyegereje kurangira Amavubi ayoboye 2-1.

Mbere gato y’uko amakipe ajya kuruhuka, u Rwanda rwabonye penaliti, maze Leroy-Jacques Mickels ayihinduramo igitego ku munota wa 44. Amavubi yagiye kuruhuka afite ibitego 3-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka mu bakinnyi mu rwego rwo kongera imbaraga no guhindura imikinire, ariko nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye.

Liberia yakomeje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Kpah Sherman aherewe ikarita itukura ku munota wa 61. Nubwo abashyitsi bagumanye umupira ku kigero cya 54%, Amavubi yakomeje kurinda neza igitego cyayo kandi umukino urangira ari 3-1.

Iyi ntsinzi yahaye u Rwanda amanota atatu mu mukino wa mbere w’itsinda K, mu gihe urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027 rukomeje. Amavubi azakurikizaho umukino ukomeye na Cap-Vert i Praia ku wa 29 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu itsinda K hamwe na Liberia, Mali na Cap-Vert. Muri iyi gahunda yo gushaka itike, amakipe abiri azasoza iri tsinda ari imbere ni yo azabona itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya AFCON 2027, izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Amavubi, amaze imyaka isaga 20 atarongera kugera mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika kuva yakwitabira iri rushanwa ryo muri 2004, ubu atangiye urugendo afite amanota atatu n’intsinzi y’ibitego 3-1 imbere y’abafana i Kigali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities