Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

U Rwanda rwerekanye intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga ry’ubuzima

U Rwanda rwagaragaje ibikorwa bitandukanye rwakoze mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, birimo ububiko bw’ikoranabuhanga bw’amakuru y’abarwayi, ikusanyamakuru rikorwa n’abajyanama b’ubuzima, serivisi z’ubuvuzi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo gukoresha amakuru mu gufata ibyemezo byihuse.

Ibi byagarutsweho ubwo i Kigali hatangizwaga ku nshuro ya gatanu Inama Nyafurika ya Africa HealthTech Summit, ihuza abayobozi, inzobere mu buzima, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano byakoreshwa mu kubaka serivisi z’ubuzima zikomeye kandi zinoze muri Afurika.

Inama y’uyu mwaka yabaye kuva ku ikaba yatangiye kuri uyu wa 30 Nzeri ikazageza ku wa 2 Ukwakira 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza kuri bose: Bushingiye kuri sisitemu z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge”, ishingiye ku kubaka uburyo bw’ubuzima bw’ikoranabuhanga bufasha abaturage kubona serivisi nziza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, wafunguye iyi nama ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje uruhare rw’abajyanama b’ubuzima barenga 24,000, bakorera mu midugudu yose y’igihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwihariye bufasha abajyanama b’ubuzima kubika no kubona amakuru ajyanye n’imiryango, by’umwihariko amakuru arebana n’ababyeyi n’abana.

Ati: “Dufite abarenga 24,000. Bari mu midugudu yose y’igihugu kandi bakora akazi gakomeye cyane.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwihariye bw’amakuru y’ubuvuzi bw’abajyanama b’ubuzima, bugenewe gukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Twagombaga kubaka uburyo bw’amakuru y’ubuvuzi bw’abaturage bwihariye kandi bujyanye n’imiterere y’u Rwanda.”

Iri koranabuhanga rituma n’abashinzwe ubuzima bashobora kubona amakuru y’ibibera mu gihugu mu gihe gito, bikabafasha gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ahari.

Butera yavuze ko ubu buryo bumufasha kubona ishusho rusange y’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze mu gihugu agira ati: “Kuva mu biro byanjye, nshobora guhita ndeba vuba uko igihugu cyose gihagaze n’ibiri kuba mu bice bitandukanye.”

Ikoranabuhanga mu gukurikirana inda ziri mu kaga

Kimwe mu bintu byibanzweho ni uburyo amakuru y’ikoranabuhanga afasha kumenya abagore batwite bashobora kugira ibibazo by’ubuzima hakiri kare.

Butera yavuze ko kumenya inda ziri mu kaga hakiri kare ari ingenzi mu gukumira impfu z’ababyeyi. Ati: “Ku nda ziri mu kaga, tugomba kuzimenya hakiri kare cyane kugira ngo tubashe gutabara mbere y’uko ikibazo gikomera.”

Yasobanuye ko amakuru ashobora kuva ku mujyanama w’ubuzima akagera ku kigo nderabuzima, ku bitaro no ku nzobere, bigatuma umugore utwite ukurikiranywa hakiri kare.

Minisitiri yavuze ko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi ku kigero cya 30%, ibyo akabihuza n’imikoreshereze myiza y’amakuru y’ubuzima no kumenya hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka.

U Rwanda kandi rwatangije ibitaro bikoresha ikoranabuhanga mu guhuza ibitaro byo ku rwego rw’uturere n’abaganga b’inzobere, kugira ngo bashobore gutanga ubufasha mu manza zikomeye n’igihe inzobere itari hafi.

Butera yavuze ko ubu buryo butuma abaganga bo mu bitaro by’uturere bashobora gukorana n’inzobere igihe cyose bikenewe.

Ati: “Dufite urusobe rw’ibitaro by’uturere byahujwe n’inzobere ziri ku rwego rw’igihugu, ku buryo amasaha 24 ku munsi, iminsi 365 mu mwaka, umuganga w’indwara z’abagore ashobora kuba ahari kandi bagafatanya mu kubaga umurwayi.”

Yavuze ko ubu buryo bumaze kugira uruhare mu kurokora ubuzima bw’ababyeyi bagera kuri 15, mu gihe u Rwanda ruteganya ko umubare w’abapfa uzagenda urushaho kugabanuka uko iyi gahunda yaguka.

Perezida wa Africa HealthTech Summit, Jean Philbert Nsengimana, yashimye uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda mu gushyigikira iyi nama ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, aho yagize ati: “Ntabwo twari gushobora guhuza ibi byose hatabayeho ubufasha butizigamye bwa Guverinoma y’u Rwanda.”

Nsengimana kandi yashimiye Perezida Paul Kagame ku byo yavuze ko ari ubuyobozi mu guteza imbere ikoranabuhanga no kurishyira mu bikorwa mu rwego rw’ubuzima.

Yagarutse ku ikoranabuhanga ry’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, avuga ko igihugu cyabaye icya mbere ku Isi gukoresha uburyo bw’ubuzima butagishingiye ku mpapuro.

Ati: “Turashimira ubuyobozi bwa Guverinoma y’u Rwanda kuko bwatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere ku Isi cyimukiye ku buryo bw’ubuzima bukoresha ikoranabuhanga aho impapuro zitagikoreshwa.”

Dr Boniface Njenga, Umuyobozi Wungirije ushinzwe gutanga serivisi z’ubuzima n’imikorere ya sisitemu muri Gates Foundation, yavuze ko agaciro k’ikoranabuhanga kadakwiye gupimirwa ku kuba ryarateye imbere gusa, ahubwo ko hakwiye kurebwa impinduka rizana ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Iterambere ry’ikoranabuhanga ubwaryo ntabwo rihagije; icy’ingenzi ni uko rigomba guhindura ubuzima bw’abantu.”

Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati ya za Guverinoma, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari n’abashakashatsi.

Ku bijyanye n’ubwenge buhangano, yavuze ko bukwiye gufasha abakozi b’ubuzima aho kubasimbura. Ati: “AI igomba kuba igikoresho gifasha abakozi b’ubuzima, ntabwo ari ukubasimbura.”

Yavuze ko ikoranabuhanga rishobora gutuma serivisi z’ubuzima zibanda ku gukumira indwara, kumenya ibyorezo hakiri kare no kubona amakuru y’umurwayi mu gihe gito.

Yagize ati: “Ubuvuzi bw’ibanze bushobora kubona mu kanya gato amateka y’ubuzima bwa buri mubyeyi; dushobora kumenya icyorezo mu masaha aho gutegereza ibyumweru bine ngo dutungurwe n’ingaruka zacyo.”

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yavuze ko ikoranabuhanga mu buzima rikwiye gutuma serivisi zitangwa vuba kandi neza. Ati: “Ubuzima bukoresha ikoranabuhanga bugomba gutuma serivisi zigerwaho vuba kandi zikanozwa kurushaho.”

Yavuze ko Africa CDC iri gushyira ikoranabuhanga mu murongo w’ingamba zo kurinda ubuzima bw’Abanyafurika, harimo guhuza amakuru y’ubuzima aturuka ahantu hatandukanye.

Ati: “Ububiko bukuru bw’amakuru bwa Africa CDC bugamije guhuza amakuru y’ubugenzuzi bw’indwara, laboratoire n’andi makuru y’ubuzima ahantu hamwe.”

Kaseya kandi yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ubushobozi bwo gukora no gucunga ubwenge buhangano bwabyo, ariko bikita ku ndimi z’aho, kurinda amakuru bwite, umutekano w’ikoranabuhanga no guhuza sisitemu zitandukanye.

Yagaragaje ko mbere yo gushyira ikoranabuhanga mu bikorwa hakwiye kubanza gusubizwa ibibazo by’ibanze. Ati: “Ni ikihe kibazo rizakemura? Ni nde uzarikoresha? Kandi rizishyurirwa gute rimaze gutunganywa?”

Ikoranabuhanga rigomba kuzana impinduka ku buzima

Abitabiriye inama bahurije ku kuba Afurika idakeneye gusa udushya tw’ikoranabuhanga dutandukanye, ahubwo hakenewe uburyo bwuzuye bushobora gucungwa, guterwa inkunga no gukomeza gukoreshwa n’ibihugu ubwabyo.

Ku Rwanda, iyi nama yabaye umwanya wo kwerekana uko ikoranabuhanga rishobora guhuza serivisi z’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’igihugu.

Dr Yvan Butera yavuze ko ikoranabuhanga atari ryo ntego nyirizina, ahubwo ko intego ari impinduka rigomba kuzana ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Icyo dushaka ni umusaruro ugaragara; dushaka ko ubuzima bw’abantu buhinduka, bakabaho igihe kirekire kandi bafite ubuzima bwiza.”

Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bikwiye gukorera hamwe kugira ngo iterambere ry’ikoranabuhanga mu buzima ritange umusaruro ku mugabane wose. Ati: “Niba dushaka gutsinda, tugomba gutsinda twese hamwe nk’umugabane.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities