Raoul Nshungu
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, cyane cyane urubyiruko, basabwe kugira uruhare rukomeye mu matora yo gushaka abajya mu myanya y’inzego z’ubuyobozi bwegerejwe abaturage, batora kandi baniyamamariza kuzijyamo.
Ibi byagarutsweho ku wa 18 Ukwakira 2026, mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagali ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, aho abanyamuryango bibukijwe ko kugira uruhare muri aya matora ari ugushimangira Ihame rya Gatatu mu mahame y’uyu muryango rigira riti “Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi nyayo, aho abaturage bagira uruhare mu ifata ry’ibyemezo no gukorera mu mucyo”.
Majyambere Laurien watanze ikiganiro ku matora y’inzego zegerejwe abaturage igihugu kigiye kwinjiramo, yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, cyane cyane urubyiruko, ko badakwiye kugira isoni cyangwa ipfunwe ryo gukorera igihugu biyamamariza kujya muri iyo myanya.
Agira ati “Icyo dusabwa nk’abanyamuryango, cyane cyane urubyiruko, turabakeneye muri izi nzego zose; murasabwa kwitabira aya matora ndetse no kujya muri izo nzego. Kutagira ipfunwe cyangwa isoni kumva ko igihugu cyawe ugomba kugira icyo ugikorera.”
Akomeza agira ati “Tutitabiriye cyangwa ngo tubigiremo uruhare nk’abanyamuryango, ntabwo twaba dushyira mu bikorwa ibyo Umuryango udusaba. Ntidukwiye guhora kwibaza ko iki n’iki kitakozwe neza kandi twariduhari.”
Niyonshuti Danny, umwe mu rubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, avuga ko ku banyamuryango ari umwihariko kuko bagomba kwitabira aya matora mu murongo wo kwimakaza rya hame rya Demokarasi.
Agira ati “Twe nk’urubyiruko nibwira ko dufite uruhare rukomeye mu kwimakaza Demokarasi, cyane cyane muri iki gihe tugiye kwinjiramo cy’amatora. Ni amatora tugomba kugiramo uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi, kuko iyo utagize uruhare mu kubashyiraho hajyaho abadashoboye ugasanga uravuga ngo ‘bakuyoboye nabi kandi utarigeze uhaboneka.”
Niyonshuti akomeza akangurira urubyiruko, cyane abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kubigira ibyabo batora ariko kandi baniyamamaza.
Akomeza agira ati “Niba tugira Ihame ryo kubaka ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi nk’abanyamuryango nitwe tuba tugomba kwimakaza iyo Demokarasi binyuze mu kwitabira amatora. Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi tuzitabire amatora twese kandi duharanire ko agenda neza tuniyamamaze, nitugirirwa icyizere n’Inshingano tuzazikore neza.”
Mu ngengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ivuga ko aya matora biteganyijwe ko azatangirira ku rwego rw’Umudugudu ku wa 24 Ukwakira 2026, akomereze ku rwego rw’Akagari ku wa 31 Ukwakira, hanyuma ku rwego rw’Umurenge abe ku wa 7 Ugushyingo 2026. Ku rwego rw’Akarere hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku wa 14 Ugushyingo 2026, ay’abagore batanu bajya mu Nama Njyanama y’Akarere ku wa 17 Ugushyingo, n’ay’abajyanama rusange b’Akarere ku wa 21 Ugushyingo.
Ku wa 24 Ugushyingo 2026, hateganyijwe amatora ya Perezida na Visi Perezida b’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere. Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amatora y’Inama z’Igihugu ateganyijwe ku wa 28 Ugushyingo, mu gihe ku rwego rw’Igihugu hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku wa 30 Ugushyingo 2026.
