Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ubwo yatangizaga amahugurwa n’imyitozo by’ibyumweru bibiri ku Ngabo za Afurika y’Iburasirazuba

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko ubushobozi bw’abasirikare n’abapolisi budahagije kugira ngo ibikorwa byo gucunga umutekano bigende neza, ashimangira ko hakenewe n’ibikoresho bihagije ndetse n’uburyo bwo kubigeza aho bikenewe mu gihe gikwiriye.

Yabigarutseho ku wa 19 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa n’imyitozo by’ibyumweru bibiri bigenewe abagize Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF). Ibi bikorwa bibera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 30 baturutse mu bihugu icyenda bigize EASF, barimo abasirikare, abapolisi, abashinzwe imyitwarire mu ngabo n’abasivili. Intego yayo ni ukongera ubushobozi bw’abitabiriye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubutumwa bwo gucunga umutekano no kugarura amahoro.

Mu byibandwaho harimo uburyo bwo kugeza ibikoresho aho bikenewe ku gihe, haba ibikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, mu butabazi no mu buvuzi. Abitabiriye bazahabwa amasomo yo mu ishuri ndetse bakore n’imyitozo ngiro ibafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.

Gen. Mubarakh yagaragaje ko EASF ifite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigamije kubungabunga umutekano no kugarura amahoro, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yashimangiye ko ibibazo by’umutekano biri mu karere no ku mugabane wa Afurika bisaba ko ibihugu bikorana, bigasangira ubushobozi kandi bikitegura bihagije. Ati: “Turebye ibibazo binyuranye bijyanye n’umutekano byugarije akarere n’umugabane muri rusange, ubufatanye buhamye, imikoranire no kwitegura neza ibikorwa byo gucunga umutekano ni ingenzi cyane.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko kugira abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi ari ingenzi, ariko ko bidahagije igihe nta bikoresho n’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa bihari.

Ati “Ibikoresho ni yo nkingi ya mwamba kugira ngo ibikorwa byo gucunga umutekano bigende neza kandi bigire akamaro. Ubu ntibisaba kubitegura neza, kubiyobora n’abakozi bashoboye gusa, ahubwo hagomba kuba hari n’uburyo bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu, kugeza ibikoresho aho bikenewe, ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi bikenewe aho ubutumwa buri gukorerwa.”

Gen. Mubarakh yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu bigize EASF mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu karere.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru wa EASF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko isuzuma ry’ubushobozi bw’abagize uyu muryango rimaze imyaka 12 rikorwa, hagamijwe kureba niba ingabo, abapolisi n’abasivili biteguye kuzuza inshingano zo gutabara aho bikenewe.

Yasobanuye ko iri suzuma rikorwa mu bihugu byose bigize uyu muryango kugira ngo harebwe uko inzego zibishinzwe zihagaze n’ubushobozi zifite bwo kwitabira ubutumwa igihe bibaye ngombwa.

Yavuze ko itsinda ry’abagenzuzi riherutse gusura Uganda, mu gihe u Rwanda ruteganyijwe gusurwa mu Ugushyingo 2026, hagamijwe gusuzuma ubushobozi bw’inzego z’umutekano n’ibikoresho zifite.

Brig. Gen. Rwivanga yagaragaje ko iyi myitozo ifasha kumenya ibitagenda neza hakiri kare, kugira ngo bikosorwe mbere y’uko ingabo zoherezwa mu butumwa. Ati “Tudakoze iyi myitozo, ntitwamenya ibyuho by’ingenzi bishobora kugaragara igihe ingabo zoherejwe mu butumwa.”

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, na we yagaragaje ko kugera ku mahoro arambye bisaba uruhare rw’ibihugu byose byo mu karere, binyuze mu biganiro bya politiki, dipolomasi, ubufatanye mu bya gisirikare n’inzego zikorana neza. Yashimangiye ko ubufatanye nk’ubwo, burimo n’ibikorwa bya EASF, bushobora gufasha ibihugu guhuza imbaraga mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Amahugurwa n’imyitozo bya EASF biri kubera mu Rwanda bigamije kongera ubushobozi bw’abazitabira ubutumwa bwo kugarura amahoro, hibandwa ku myiteguro, imikoranire n’uburyo bwo kugeza abantu n’ibikoresho aho bikenewe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ubwo yatangizaga amahugurwa n’imyitozo by’ibyumweru bibiri ku Ngabo za Afurika y’Iburasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *