Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) wujuje imyaka 30 tariki ya 20 Ukwakira 2026, umaze gukura uva ku banyamuryango 12 bawushinze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ukagera mu mashuri makuru n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.

Uyu muryango washinzwe mu 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugamije gufasha abarokotse komorana ibikomere, gukomeza amasomo no kubaka ubuzima bushya, ushingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

AERG yatangijwe n’abanyeshuri 12 bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubu iri mu Karere ka Huye. Mu ntego zayo z’ibanze harimo Kwibuka, Kwirinda, Kubaho neza no kurerana.

Mu myaka yakurikiye ishingwa ryayo, abanyamuryango batangiye gufashanya mu buzima bwa buri munsi, by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’amasomo, gushakira ubufasha abafite ibikomere ku mubiri no mu marangamutima, ndetse no gufashanya mu mibereho.

AERG yavuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ikwira mu mashuri atandukanye

Uko imyaka yagiye ishira, AERG yakomeje kwaguka, igera muri za kaminuza, amashuri makuru n’ayisumbuye yari hafi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, harimo ayo muri Save, Nyanza, Byimana na Kigali, ndetse no mu tundi duce tw’igihugu.

Nyuma yaho, yageze no mu yandi mashuri makuru yari amaze gushingwa, arimo Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cya Kigali (KIST), Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE, Ishuri Rikuru Nderabarezi rya KIE na Kaminuza yigenga ya ULK.

Uku kwaguka kwatumye AERG iba ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ribafasha gukomeza amasomo no kubaka ubuzima bwabo, banagira uruhare mu gufashanya no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

GAERG-AHEZA yavutse kugira ngo ubufasha bukomeze

Abanyamuryango bashinze AERG bamaze gusoza amasomo yabo, bahisemo gukomeza gufatanya, bashinga mu 2003 Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uzwi nka GAERG-AHEZA.

Icyo cyemezo cyaturutse ku kuba na bo bari bagifite ingaruka n’ibikomere Jenoside yabasigiye, ndetse n’icyifuzo cyo gukomeza gufasha abanyeshuri bari muri AERG bari bakeneye ubufasha n’ubujyanama.

GAERG-AHEZA yakomeje gusura abanyeshuri ku mashuri bigagaho, kubafasha gukemura ibibazo bahuraga na byo no guhumuriza abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu. Mu bikorwa byayo kandi harimo gufasha abatishoboye, birimo gusana amazu y’abarokotse Jenoside.

Abanyamuryango b’iyi miryango kandi bagize uruhare mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyingura mu cyubahiro, mu rwego rwo kubungabunga amateka no guha agaciro abazize Jenoside.

Mu gihe AERG yakomeje gukwira mu mashuri menshi, umubare w’abanyamuryango na wo wariyongereye. Mu 2017, yari imaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi 43, nk’uko amakuru yatangajwe abigaragaza. Kuva icyo gihe, uyu muryango wakomeje kwaguka, aho amashuri menshi yo mu Rwanda afite abanyamuryango ba AERG, bagamije gukomeza umuco wo gufashanya, kwibuka no kubaka ubuzima bufite icyerekezo.

Iyi myaka 30 iragaragaza urugendo rw’umuryango watangijwe n’itsinda rito ry’abanyeshuri, ariko ukagenda wagura ibikorwa byawo kugira ngo ukomeze gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu burezi, mu mibereho no mu komorana ibikomere.

AERG na GAERG-AHEZA byahuriye muri IBUKA

Mu mpera za 2024, AERG na GAERG-AHEZA byihuje na IBUKA, umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta washinzwe ku wa 14 Ukuboza 1995, ufite inshingano zo guhagararira no kuvuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nyuma y’uku kwihuza, iyi miryango yakomeje ibikorwa byayo mu muryango mugari wa IBUKA, uyobowe na Dr. Philber Gakwenzire.

Mu gihe AERG yizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe, amateka yayo agaragaza uko igikorwa cyatangijwe n’abanyeshuri 12 cyahindutse ihuriro ryagutse, rifite uruhare mu gufashanya, kwibuka, kubaka ubudaheranwa no gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *