U Rwanda rugiye kwifashisha drones mu kuzimya inkongi z’umuriro no kongera amahugurwa

U Rwanda ruri gutegura ingamba nshya zo kongera ubushobozi bwo guhangana n’inkongi z’umuriro, zirimo kugura indege zitagira abapilote (drones) zizifashishwa mu bikorwa byo kuzizimya, ndetse no kongera amahugurwa ahabwa abakozi b’ibigo bitandukanye ku buryo bwo kuzikumira no kuzihashya.

Izi ngamba zatangajwe na SP (Rtd) Ruboneza Nkorerimana, ukora mu Ishami rishinzwe Politiki n’Umutekano muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze ku mpamvu zitera inkongi n’uburyo bwo kuzirinda.

Ruboneza yavuze ko nubwo mu Rwanda hari ibikoresho byo kuzimya umuriro, birimo amakamyo ari mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, ubushobozi buhari butaragera ku rwego rwifuzwa. Yagaragaje ko hakenewe kongera ibikoresho kugira ngo buri karere kagire ubushobozi buhagije bwo guhangana n’inkongi.

Yagize ati: “Ukurikije ubushobozi bw’igihugu, ibikoresho birahari, nubwo bitaraba uko tubyifuza. Dufite amakamyo azimya umuriro, mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara. Ariko icyifuzo ni uko buri karere kaba gafite ubushobozi bwihagije bwo kuzimya umuriro.”

Yakomeje avuga ko Leta ifite gahunda yo kongera ibikoresho uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera, harimo no kubona drones zizifashishwa mu kuzimya inkongi mu gihe kiri imbere. Ati: “Uko ubushobozi buzagenda butera imbere, ubu hari gahunda yo kuba twabona drone zizimya umuriro, mu minsi iri mbere zizaba zihari, ndetse uko ubushobozi buzagenda bwiyongera n’ibindi bizagurwa.”

Uretse kongera ibikoresho, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ikomeje guhugura abantu ku buryo bwo gukumira inkongi z’umuriro no kugira icyo bakora mu gihe zibaye. Ibi by’umwihariko byibanda ku bakozi b’ibigo kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe habaye impanuka y’inkongi.

Kuva muri Kamena 2026, ibigo bya Leta birenga 71 byari bimaze guhugurwa, abakozi barenga 2.880 bakaba barigishijwe uburyo bwo guhangana n’inkongi z’umuriro. Iyi gahunda iteganyijwe gukomeza no mu bigo byigenga, ikazagezwa no mu bice bitandukanye by’Intara. Aya mahugurwa aje mu gihe inkongi zikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Imibare yatangajwe igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2026, hamaze kubarurwa inkongi zirenga 400.

Mu nkongi ziherutse guteza igihombo gikomeye harimo iyibasiye inyubako ya GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze. Iyi nkongi yangije ibicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Imibare ya Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu igaragaza ko hagati ya 2020 na 2024, mu Rwanda habaye inkongi z’umuriro 1.380 zahitanye abantu 28. Izo mpanuka zangije kandi inyubako z’ubucuruzi, ahakorerwa ubukorikori, ibinyabiziga n’indi mitungo.

Imibare y’umwaka ku wundi igaragaza ko mu 2020 habaye inkongi 136, mu 2021 habaho 123, mu 2022 ziboneka 238, mu 2023 zigera kuri 259, naho mu 2024 zirazamuka zigera kuri 362.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ibikoresho byo guhangana n’inkongi, birimo amakamyo afite ubushobozi bwo kuzimya umuriro mu nyubako ndende. Ibyo bikoresho byashyizwe ahantu hatandukanye mu gihugu kugira ngo bifashe mu bikorwa byo gutabara.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko hari amakamyo ari mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba hakaba atatu, mu Burengerazuba hakaba abiri, mu Majyepfo hakaba abiri, naho mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari i Musanze.

Gahunda yo kongera ibikoresho no guhugura abakozi igamije kongera ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro, mu gihe imibare igaragaza ko zikomeje guteza igihombo ku buzima bw’abantu n’umutungo wabo.

U Rwanda rugiye kwifashisha drones mu kuzimya inkongi z’umuriro no kongera amahugurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *