Madamu Jeannette Kagame na Princess Lalla Salma wo mu Bwami bwa Maroc bafunguye ku mugaragaro ikigo cyihariye mu gusuzuma no kuvura indwara z’amatwi, giherereye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.
Iki kigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, kikaba cyitezweho kongera ubushobozi bw’ubuvuzi bw’indwara z’amatwi, by’umwihariko ku bana bafite ibibazo byo kutumva.
Mu bikorwa by’ubuvuzi byamaze gukorerwa kuri iki kigo, abana bagera kuri 50 babazwe mu gihe cy’icyumweru kimwe, mu gihe abandi 100 bahawe ibikoresho byabugenewe bibafasha kumva neza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Brig Gen Dr Ngoga Eugène, yagaragaje ko ibibazo byo kutumva ku bana bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, bigasaba ubuvuzi bwihariye n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bikemurwe.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’u Rwanda na Maroc bwagize uruhare mu kubona abaganga n’ibikoresho bikenewe mu kuvura abana bafite ibyo bibazo.
Ati “Imbuto Foundation, ku bufatanye n’Ikigega cyo muri Maroc, kugeza ubu hari ibyo yadufashijemo. Mu gihe cy’icyumweru, itsinda ry’abaganga baturutse muri Maroc, bafatanyije n’abaganga bo mu Rwanda, ryabaze abana bagera kuri 50, rinabaha utwuma n’ibikoresho bibafasha kumva neza. Banabahaye ibindi bikoresho bigezweho bigera ku 100.”
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, yatangaje ko hari gahunda yo kongera umubare w’abaganga bafite ubumenyi mu kuvura indwara z’amatwi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yasobanuye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya 4×4 igamije kongera abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Gahunda ya 4×4 yabashije gukuba kabiri umubare w’abanyeshuri bajya kwiga ubu buvuzi bw’amatwi, aho bashobora kumara imyaka iri hagati y’ine n’itanu babyiga. Bivuze ko mu gihe kiri imbere umubare w’abashobora kuvura izi ndwara uzagenda wiyongera.”
Gahunda ya 4×4 yemejwe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2023. Igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine, hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima n’ibitaro, kunoza serivisi zihabwa abaturage no gutuma ubuvuzi burushaho kubageraho.
Iyi gahunda inashingiye ku kongera abakozi b’ubuzima kugira ngo u Rwanda rugere ku mubare ukenewe hashingiwe ku bipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

