Intara y’Amajyaruguru yagaragayemo abangavu 6.938 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe mu myaka ibiri ya 2024 na 2025, mu gihe bamwe mu bazitewe bahuye n’ingaruka zirimo guhezwa mu miryango, guta ishuri no kubura ubufasha bw’ibanze.
Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Ntara igaragaza ko mu 2024 habariwe abangavu 3.211 batewe inda, mu gihe mu 2025 umubare wabo wageze kuri 3.727. Ibi bivuze ko biyongereyeho 516 mu mwaka umwe, bingana n’ubwiyongere bwa 16,1%.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, agaragaza ko inda ziterwa abangavu ari kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abagore n’abakobwa, bityo ko hakenewe ubufatanye mu kubikumira.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko mu Ntara yacu twari dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bagera ku 3 211, umwaka ushize wa 2025, twagize abangavu 3 727 batewe inda, bivuga ko biyongereyeho 16,1%; iyi mibare ni myinshi cyane rero.”
Guverineri Mugabowagahunde asaba abaturage n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, cyane cyane mu duce agaragaza ko gifite ubukana.
Yagize ati: “Aba bana ni abacu nk’ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange. Tugomba kugira uruhare mu gukumira, by’umwihariko aho mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri aka Karere ka Musanze, iki kibazo kiri hejuru twese twumve ko kitureba dufatanye kuri urwo rugamba.”
Uretse ikibazo cy’inda zitateganyijwe, uko umwangavu yakirwa n’umuryango we nyuma yo guterwa inda bishobora kugira uruhare mu mibereho ye no mu buryo ahangana n’ingaruka z’ibyamubayeho. Uwajeneza Sophie wo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ubu ufite imyaka 20, avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye nyuma yo guterwa inda afite imyaka 17, agatereranwa n’ababyeyi ndetse n’umugabo wamuteye inda.
Yagize ati: “Nyuma yo guterwa inda n’umugabo wari ufite urugo nahuye n’ingorane zikomeye cyane kuko ababyeyi banjye bampaye akato, kurya byari ikibazo, hari n’ubwo bandazaga hanze. Byamviriyemo guta ishuri, urumva ko n’uwanteye inda ku myaka 17 nari mfite ntabwo yanyikozaga kuko yahise ahunga, ngira ibibazo bikomeye by’itotezwa kugeza mbyaye
Uwajeneza avuga ko kongera kwakirwa no kuganirizwa n’ababyeyi be ari byo byamufashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima. Asaba ababyeyi kwihanganira abana bahuye n’iki kibazo, bakababa hafi aho kubatererana. Mutoni Eugénie, wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, na we agaragaza ko amakimbirane yo mu miryango n’ubukene bishobora kugira uruhare mu gutuma abangavu bajya mu bihe bibashyira mu kaga ko guterwa inda.
Yagize ati: “Njye nihereyeho igitera umubare munini kuzamuka mu bakobwa baterwa inda bataragera mu myaka y’ubukure, icyambere ni ubwumvikane buke bwo mu miryango aho umugore n’umugabo bahora mu makimbirane, umugabo atita ku muryango, umugore na we akigira mu businzi, abana bakabura ifunguro ndetse n’amashuri.”
Akomeza avuga ko na we yahuye n’ibibazo bijyanye no kubura ibiribwa n’amafaranga y’ishuri, bikarangira atewe inda n’umugabo wari ufite butike mu gace k’iwabo.
Yagize ati: “Nanjye ni ko mbyangendekeye navaga kwiga nkabura ibyo ndya no kwiga nkabura amafaranga y’ishuri. Byarangiye umugabo wari ufite butike mu gace k’iwacu anteye inda none ubu na bwo ndicumbikira muri iyi santere ya Gahunga, umwana w’umukobwa utewe inda ahura n’ibibazo, ababyeyi n’abayobozi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo.”
Ababyeyi na bo bagaragaza ko kutita ku bana no kutamenya ibibera mu buzima bwabo bishobora gutuma ibibazo bahura na byo bitamenyekana hakiri kare. Mukantwali Emmerence avuga ko amakimbirane n’ubukene mu miryango ari bimwe mu bibazo bishobora kugira ingaruka ku burere bw’abana, agasaba ababyeyi kurushaho kubitaho.
Yagize ati: “Ni byo koko ibibazo bijyanye n’amakimbirane ndetse n’ubukene mu miryango biteza amakimbirane, nkaba numva ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo. Ibi ndabikubwira kuko njye n’umugabo wanjye twakoraga ubushabitsi mu Mujyi wa Musanze tugataha nijoro, twasangaga abana baryamye kuko twageraga mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro, twaje gusanga umwana wacu atwite, ababyeyi twirinde uburangare mu burere.”
Iki kibazo kigaragaza akamaro ko gukurikirana imibereho y’abana, kubaganiriza no kubafasha mu bibazo bahura na byo. Ku bangavu bamaze guterwa inda, kwitabwaho n’imiryango yabo no kubona ubufasha bw’ubuzima n’ubundi bukenewe ni ingenzi kugira ngo babashe gukomeza ubuzima no kwiyubaka.
Ubuyobozi, ababyeyi n’abaturage muri rusange barasabwa kugira uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu no gushyigikira abamaze guhura n’iki kibazo, birinda kubaha akato no kubatererana.
