Panorama
Imibare igaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yerekana ko 13,9% gusa mu miryango ishingiye ku myemerere yagenzuwe mu Rwanda ari yo ifite amabwiriza agamije gukumira ibikorwa bitera inkunga iterabwoba, mu gihe 82,1% itigeze ihugura abakozi bayo ibirebana n’iki kibazo.
Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya RGB by’umwaka wa 2025/2026. Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Dr. Uwicyeza Picard, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yagaragaje ibyo isuzuma ryakozwe ryibanzeho ariko hari byinshi bitubahirizwa.
Iri suzuma ryibanze ku ngamba imiryango ishingiye ku myemerere yafashe mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi, iz’imiti n’iz’ibinyabuzima.
Raporo igaragaza ko 22,2% gusa by’iyo miryango ari yo yujuje ibisabwa bijyanye n’aho basengera, nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere yayo. Ni mu gihe 17,5% gusa yari yarakoze isuzuma ry’ingaruka zishobora guterwa no gutera inkunga iterabwoba.
Iyi raporo kandi igaragaza ko 47% y’iyo miryango itigeze ikora igenzura ryimbitse ku baterankunga bayo.
Ni mu gihe 12,4% gusa yakoreshaga urutonde rw’abantu n’inzego yafatiwe ibihano mu kugenzura abaterankunga, na ho 11,1% ikarukoresha mu kugenzura abagenerwabikorwa.
Nk’uko Imvaho dukesha iyi nkuru ibitangaza, Dr. Uwicyeza avuga ko ubumenyi buke mu gukumira iyezandonke no kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni, bituma bamwe mu bayobozi b’iyo miryango badaha agaciro ingamba zo gukumira ibyo bikorwa, nyamara ari bo bafite inshingano za mbere zo kubikumira.
Agira ati “Ni imiryango ihabwa amafaranga menshi kubera uko iteye n’uko ikora. Ariko kandi hari imyumvire y’amadini amwe n’amwe ituma ajya mu bikorwa by’ubuhezanguni.”
Akomeza asobanura ko hashyizweho ingamba zo gukurikirana inkomoko y’amafaranga iyo miryango ibona n’uburyo iyakoresha. Muri zo harimo ko bagomba kuyanyuza mu bigo by’imari na banki kugira ngo hakumirwe ikoreshwa ryayo mu bikorwa bitemewe.
Yongeraho kandi ko iyo miryango yagiriwe inama yo gukurikiza amabwiriza agenga ikoreshwa ry’inkunga ihabwa, kuko kutayubahiriza bishobora gutuma ifatirwa ibihano, birimo no gufungwa.

Raporo ya RGB igaragaza intege nke mu miyoborere no mu micungire y’imiryango itari iya Leta (NGOs) n’imiryango ishingiye ku mfashanyo (Foundations).
RGB yasuzumye imiryango 640, irimo 509 ishingiye ku myemerere (Faith Based Organisations), 88 y’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda (National Non-Governmental Organisations), 18 ikorera ku rwego mpuzamahanga (International Non-Governmental Organisations) na 25 y’imiryango ishingiye ku mfashanyo (Foundations).
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yagize amanota ya 65,1% mu bijyanye n’imiyoborere no kubahiriza amategeko, ariko igira 49,5% gusa mu micungire y’imari n’abakozi.
Imiryango ishingiye ku mfashanyo yo yagize amanota ari hasi kurushaho, aho yagize 39,1% mu miyoborere no kubahiriza amategeko, na 30,2% mu micungire y’imari n’abakozi.
Raporo igaragaza kandi ibibazo birimo kutagira inzego z’imiyoborere ziteganywa n’amategeko, ubuyobozi bwibanda ku bantu bake, amakimbirane hagati y’inzego z’imbere mu miryango, kudakora isuzuma ry’imikorere yayo, inzego z’ubuyobozi zidakora neza ndetse n’imicungire mibi y’umutungo.
Hagaragaramo kandi ko bamwe mu bayobozi n’abakozi b’iyo miryango badafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, cyane cyane mu miryango mito ishingira ku bakorerabushake.
Mu kiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagaragajwe kandi ikibazo cy’amadini n’amatorero yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko, ndetse n’igihe ashobora kuzongera gufungurirwa.
Umwe mu Badepite yagarutse ku muryango ishingiye ku myemerere irenga 500 yakorewe igenzura, avuga ko umubare w’iyemerewe kongera gukora ukiri muto, asaba RGB gusobanura impamvu yabiteye.
Anabaza kandi niba hari amadini n’amatorero yafunzwe yaramaze kuzuza ibisabwa, ariko akaba atarafungurirwa.
Dr. Uwicyeza asobanura ko mbere yo gufungura ayo matorero habanza gukorwa isesengura harebwa niba yujuje ibisabwa. Akomeza avuga ko hari ibyo amwe muri yo asabwa bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo byuzuzwe.
Agira ati “Hari ukuvugurura inyubako bakoreramo cyangwa se gusaba impamyabushobozi z’abashumba bisaba imyaka myinshi kugira ngo ziboneke. Abasabwa ibisaba igihe kinini urumva ko bizasaba igihe kirekire kugira ngo babyuzuze.”
Akomeza asaba ubuyobozi bukurikirana ayo matorero gukomeza kugenzura niba hari ayamaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo afungurirwe.
Raporo kandi igaragaza nanone ahari imbogamizi mu gutuma imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yubahiriza amategeko agenga imikorere yayo.
Mu miryango 1,134 isabwa kubahiriza Itegeko No 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024, imiryango 975 gusa yari yasabye icyemezo kigaragaza ko yujuje ibisabwa n’amategeko.
Muri iyo miryango yasabye, 179 gusa ni yo yari yarahawe icyemezo mu gihe raporo yatangwaga. Ibi bigaragaza ko hakiri umubare munini w’imiryango itararangiza inzira zo kuzuza ibisabwa n’amategeko.

