UMUBYEYI Nadine Evelyne

Kuva ku itariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, hazatangira urubanza ruburanishwamo umunyarwanda Madjaliwa Safari, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Ni urubanza rukurikiye izindi zaburanishije Abanyarwanda, bose uru rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rukaba rwaragiye rubakatira ibihano, bikurikije ibyaha bahamijwe.

Madjaliwa Safari uzwi nka ‘Gudi’ afite imyaka 61 y’amavuko, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana, bose batuye mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 2009 ubwo bahimukiraga. Abaye undi munyarwanda ugiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, ibyaha akurikiranweho akaba yarabikoreye muri Butare na Gitarama.

Madjaliwa yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Nyanza), mu Murenge wa Kavumu, Akagali ka Mukoni.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Madjaliwa Safari yakoraga ubucuruzi i Nyanza, aho yari afite resitora n’icyocyezo.

Ibyaha akurikiranweho, birimo kuba yaragize uruhare mu bikorwa byaberaga kuri bariyeri yo ku Bigega, ahazwi nko kwa ‘Premier Sergeant’ nk’uko raporo z’iperereza u Bufaransa bwakoze, zerekana ko yari umuyobozi wungije uwari uhayoboye, ndetse agacyekwaho kuhatanga amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Mu 2007, urukiko GACACA rwakatiye Madjaliwa Safari adahari, gufungwa imyaka 15, ntiyakora icyo gihano. Kugeza n’ubu uyu mugabo ahakana ibyaha byose aregwa.

Madjaliwa Safari yatawe muri yombi ku itariki ya 4 Nyakanga 2023, i Tours mu Bufaransa, ashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; ashyirwa muri gereza mu gihe dosiye ye yari igikorwaho iperereza, iza koherezwa mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) ngo aburanishwe, bigizwemo uruhare n’abacamanza bashinzwe iryo perereza.

Urubanza rwa Madjaliwa Safari ruzatangira ku wa 17 Ugushyingo 2026, I Paris mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises), biteganyijwe ko ruzararangira ku itariki 18 Ukuboza 2026; aho ruzumvwamo abatangabuhamya 54, barimo ababonye ibyabaye ndetse n’abafite amakuru ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madjaliwa Safari wari warahawe ubuhungiro mu Bufaransa mu mwaka wa 2017, yatawe muri yombi afatiwe aho yari atuye i ‘Saint Pierre des Corps’ hafi y’umujyi wa Tours. Nyuma y’aho mu 2017, u Rwanda rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *