U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cya Africa Biodiversity Award kubera uruhare rw’ingenzi rwagize mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko imisambi yari hafi kuzimira mu gasozi.

Iki gihembo cyahawe umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), ukora ibikorwa byo kurengera inyamaswa zo mu gasozi no kubungabunga ibidukikije, ku bw’imbaraga washyize mu gukiza no kongera umubare w’izi nyoni zifatwa nk’imwe mu biranga u Rwanda.

Foundation Biodiversity Award (FBVA), yatangaje ko RWCA yashyizeho uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa byo kurengera inyamaswa, kubahiriza amategeko arengera ibidukikije no gukorana n’abaturage batuye hafi y’ahantu hakomye.

Ibi bikorwa byagize uruhare mu guhagarika guhiga no gutunga imisambi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bituma izo nyoni zitangira kongera kororoka mu gasozi. Imibare y’ibarura ryakozwe igaragaza ko umubare wazo wazamutse uva ku nyoni zitarenga 300 ukagera ku zirenga 1,200.

Abahoze ari ba rushimusi bahindutse abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije

Kimwe mu byashimwe u Rwanda ni uburyo abaturage bahoze bafata imisambi bakayitunga mu ngo cyangwa bakayihiga, bagiye guhinduka abafatanyabikorwa mu kuyirengera no kubungabunga aho iba.

Mu myaka icumi ishize, imisambi izwi mu Cyongereza nka Grey Crowned Crane yari mu nyoni zugarijwe no kuzimira mu Rwanda, kuko umubare wayo mu gasozi wari waragabanutse ukagera munsi ya 300.

Olivier Nsengimana, impuguke mu kubungabunga ibidukikije akaba ari na we washinze RWCA, ni umwe mu bagize uruhare mu gutangiza ibikorwa byo gukiza izi nyoni.

Avuga ko yatangiye kubona uburemere bw’iki kibazo ubwo yasangaga imisambi yarabaye myinshi mu busitani bw’ingo no mu mahoteli kurusha mu bishanga yagombaga kubamo.

Yagize ati: “Nk’ubu Byarambabazaga cyane kubona ko inyoni zo mu bwoko bw’imisambi zari nyinshi mu busitani bw’abantu no mu mahoteli kurusha izari mu bishanga zagombaga kubamo. Akenshi zakatwaga amababa kugira ngo zitaguruka, kandi nyinshi zari zibayeho nabi, zitagaburirwa neza kandi ziri ahantu hataboneye ku buryo zitashoboraga kororoka.”

Mu mwaka wa 2015, Nsengimana n’itsinda rye batangiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo. Baganiriye n’abaturage bari bafite izo nyoni, basanga benshi bazitunze kubera ko bazikunda kandi bazifata nk’ikimenyetso cy’ubukire, ubwiza no kuramba.

Aho kubafata nk’abanyabyaha gusa, bahisemo kubashishikariza gutanga izo nyoni ku bushake no kugira uruhare muri gahunda zo kuzibungabunga.

Agira ati: “Aho guhita tubashyikiriza ubutabera, twabahaye amahirwe yo gutanga izo nyoni ku bushake no kuba bamwe mu bagize gahunda y’igihugu yo kuzibungabunga. Uko abantu babyitabiriye byaradutangaje cyane.”

Nyuma yo kuzikura mu ngo, imisambi yasuzumwaga n’abaganga b’amatungo, igashyirwaho impeta ziyiranga kugira ngo ishobore gukurikiranwa. Izo nyoni zabanzaga gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo zivurwe kandi zifashwe neza, izagaragazaga ubushobozi bwo gusubira mu buzima bwo mu gasozi zikarekurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Nsengimana yashinze ku mugaragaro umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), ukomeza ibikorwa byo kurengera imisambi n’ibindi binyabuzima.

Abaturage bagize uruhare mu kongera umubare w’imisambi

Uretse ibikorwa byo gutabara no kuvura imisambi, RWCA yashyizeho gahunda yo guhugura abaturage kugira ngo bagire uruhare mu gukurikirana no kurengera ibinyabuzima.

Iyi gahunda izwi nka Community Conservation Champions ihuza abaturage bahuguwe mu gukusanya amakuru ku nyoni n’ibindi binyabuzima, bakifashisha uburyo bwa siyansi n’ubumenyi bafite ku bidukikije bibakikije.

Aba baturage banagira uruhare mu kurinda igishanga cya Rugezi, batanga amakuru afasha mu gufata ibyemezo bigamije kubungabunga ibidukikije.

Igishanga cya Rugezi ni kimwe mu bishanga by’ingenzi by’u Rwanda, kiri no ku rutonde rw’ibishanga bifite akamaro mpuzamahanga rwashyizweho hashingiwe ku Masezerano ya Ramsar yo mu 1971.

Mu bikorwa byo kugarura no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gishanga, hatewe ibiti gakondo bisaga 130,000, aho 95% byabyo byafashe, bitewe n’uruhare rw’abaturage mu kubitaho.

Ikindi gihembo cyahawe umuryango wo muri Indonesia

Mu bihembo bya FBVA, umuryango Alam Sehat Lestari (ASRI) wo muri Indonesia na wo wahawe igihembo mpuzamahanga cya FBVA Foundation Worldwide Award.

Wagishimiwe ibikorwa byo gusana amashyamba y’inzitane yo mu turere dushyuha n’ibishanga byo ku kirwa cya Borneo, aho ibinyabuzima bitandukanye bibona aho kuba no kororokera.

Uyu muryango wakoresheje uburyo bwo gutera ibiti gakondo, bugamije kugabanya iyangirika ry’amashyamba ku kigero cya 70%, no kurengera inyamaswa zirimo orangutani yo muri Borneo na Sunda Pangolin.

Ibindi byiciro by’ibihembo byibanze ku bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uburezi n’itumanaho ku bidukikije muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’igihembo cya Biophilia kijyanye n’ubumenyamuntu n’imibanire y’abantu n’ibidukikije.

Ibihembo byerekana uruhare rw’ibikorwa by’abaturage, ubushakashatsi n’ubufatanye mu kurengera ibinyabuzima no kubungabunga umutungo kamere, kugira ngo uzasigirwe n’ibisekuru bizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *