Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyongeye gutangiza ibikorwa byo gufotora no kwemeza imyirondoro y’abaturage batarabashije kubyitabira mu cyiciro cya mbere cya gahunda yo gutanga indangamuntu koranabuhanga (e-Ndangamuntu).
Iki gikorwa cyasubukuwe ku wa 17 Ugushyingo 2026, kikazageza ku wa 16 Mutarama 2027 mu turere twose tw’igihugu. Icyakora, mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko kizarangira mbere, ku wa 16 Ukuboza 2026.
Abaturage batabonye amahirwe yo gufotorwa cyangwa kwemeza imyirondoro yabo mu cyiciro cyabanje, bashobora kuboneraho kuyoboka iyi serivisi ibera ku rwego rw’imirenge, aho abakozi ba NIDA n’abandi bashinzwe iki gikorwa bazajya babafasha.
NIDA yatangaje ko serivisi izajya itangwa hagati ya saa moya za mu gitondo (07:00) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00), buri munsi uretse ku wa Mbere.
Mu Mujyi wa Kigali, abaturage bo mu Karere ka Gasabo bazafashirizwa ku biro by’Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya no ku biro by’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko.
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge bazitabira iki gikorwa ku biro by’Imirenge ya Nyakabanda na Muhima. Mu Karere ka Kicukiro, serivisi izaboneka ku biro by’Utugari twa Gatare mu Murenge wa Niboye na Kagunga mu Murenge wa Gikondo.
Mu tundi turere tw’igihugu, abaturage bazajya bafashirizwa ku biro by’imirenge itandukanye. Iki gikorwa cyari cyarahagaritswe kuva ku wa 8 Ukwakira 2026, ariko kongera kugisubukura bikaba bigamije guha amahirwe abatarabashije kukitabira kugira ngo na bo babashe kwinjira muri gahunda nshya y’indangamuntu.
Imibare NIDA yatangaje igaragaza ko kugeza muri Kanama 2026, abarenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa muri gahunda ya e-Ndangamuntu. Ibi byerekana ko gahunda imaze kugera mu turere twose tw’igihugu, nubwo hakiri abaturage bagikeneye kuzuza ibisabwa.
Indangamuntu koranabuhanga ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunoza itangwa rya serivisi no kongerera abaturage ubushobozi bwo kugenzura amakuru yabo bwite.
Biteganyijwe ko izajya ifasha abantu gutanga amakuru akenewe gusa bitewe na serivisi bashaka, aho gutanga indangamuntu irimo amakuru yabo yose nk’uko bisanzwe bikorwa muri gahunda isanzwe y’indangamuntu.
Iyi gahunda kandi igamije koroshya uburyo abaturage bahabwa serivisi zitandukanye, mu gihe amakuru yabo bwite azajya arushaho gucungwa no kurindwa.