Abaturage bo mu Karere ka Muhanga batoye abajyanama rusange umunani bazabahagararira mu Nama Njyanama y’Akarere, mu matora yabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026. Aba baziyongera ku bandi bajyanama 9 bari baratowe, bituma abagize Inama Njyanama y’Akarere bose hamwe baba 17.
Abajyanama rusange umunani batowe kuri uyu wa Gatandatu, batoranyijwe mu bakandida 25 bari bahataniye izi nshingano. Muri bo harimo Mugabo Gilbert, wahoze ari Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage mu manda iheruka, ariko ntiyabashije kubona amajwi amwinjiza muri iyi nama.
Aba bajyanama bashya ni Bizimana Eric, Rudasingwa Jean Bosco, Mukabatesi Jean D’Arc, Usengimana Emmanuel, Nshimiyimana Gilbert, Niyonshuti Gerard, Gakwavuvu Ibrahim na Muhorakeye Marie Cecile.
Aba biyongereye ku bajyanama b’abagore batanu bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere, batowe ku wa 17 Ugushyingo 2026. Harimo Umugwaneza Kamanzi Solange, Murindahabi Charline, Muhayimana Marie Chantal, Kayitesi Claudette na Ingabire Marie Solange.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere kandi barimo abayobozi b’Inama z’Igihugu z’abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga, hamwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere.
Abayobozi b’Inama z’Igihugu batowe ku wa 14 Ugushyingo 2026 ni Mukasekuru Marceline uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore, Kanangire Pierre uyobora iy’Urubyiruko na HatayezU Eduard uyobora iy’Abantu bafite Ubumuga. Perezida wa PSF ni Nyirishema Felexis, warahiriye izi nshingano ku wa 4 Mata 2026.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga bose uko ari 17 bazatoramo Komite Nyobozi y’Akarere ku wa 24 Ugushyingo 2026. Ni muri aya matora hazamenyekana Meya mushya, Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage na Visi Meya ushinzwe ubukungu, bazayobora akarere mu gihembwe cy’imiyoborere gitaha.