Abafite inyubako ziberamo abantu benshi cyangwa zikorerwamo ibikorwa bitandukanye, zagaragaweho kubura ibikoresho byo gukumira no kuzimya inkongi y’umuriro, bahawe igihe cy’ibyumweru bibiri cyo kubishyiramo no gukosora ibindi bibazo byagaragaye, mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Ibi byatangajwe mu bukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro no kongerera abaturage ubumenyi ku buryo bwo kuzirinda, bwatangijwe mu gihugu hose ku wa 20 Ugushyingo 2026. Mu Ntara y’Amajyepfo, ibikorwa byatangiriye mu Karere ka Huye, byitabirwa n’abahagarariye Minisiteri y’Umutekano, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi no gukumira Ibiza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Ingabo z’Igihugu, Polisi, ubuyobozi bw’Intara n’ubw’Akarere ka Huye.

Mu hantu hasuwe harimo Agakiriro ka Huye, gaherereye mu Murenge wa Sovu, aho hagaragaye ko umubare w’abantu bagakorera urenze ubushobozi bw’aho hantu, ndetse ibikorwa bihakorerwa bikenera amashanyarazi menshi, bikaba bishobora kongera ibyago by’inkongi mu gihe hatabayeho ingamba zihagije zo kuyikumira.

Kubwimana, umwe mu bakorera muri aka gakiriro, yavuze ko bahangayikishijwe n’uko inkongi y’umuriro ishobora kubangiriza ibikorwa byabo, bitewe n’uko badafite ibikoresho byabafasha kuyikumira cyangwa kuyizimya mu gihe yaba itangiye. Yagaragaje kandi ko abahakorera bakeneye kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kwirinda inkongi.

Ati: “Agakiriro ni gato ugereranyije n’abantu tuhakorera kandi buri wese aba afite ibikoresho byinshi bitewe n’isoko afite. Muri 2024 higeze kuza abantu bo muri MINEMA basaba ko agakiriro gafungwa, ariko nta handi twari kubona tujya ni yo mpamvu twakomeje tugakora.”

Yavuze ko kutagira ibikoresho byo kuzimya inkongi ari ikibazo gikomeye ku bakorera muri aka gakiriro, kuko bishobora gutuma bahomba imitungo yabo mu gihe umuriro waba utangiye. Yongeyeho ko uburyo bakoresha amashanyarazi bwahindutse nyuma y’uko REG ikuyeho uburyo buri muntu yari afite bwo kwishyura amashanyarazi akoresheje Cashpower, igashyiraho uburyo bahuriyeho, mu gihe ibikorwa byabo bikenera amashanyarazi menshi.

Ati: “Duhora dufite impungenge ko dushobora guhomba kubera inkongi y’umuriro. Mbere buri wese yabaga afite Cashpower ye, ariko REG yazikuyeho ishyiraho imwe duhuriyeho twese. Dukora ibikoresho bisaba amashanyarazi cyane, nk’inzugi, amadirishya, ibitanda, kandagirukarabe, intebe z’abanyeshuri cyangwa iz’abandi, ibigega by’amazi n’ibindi byose bikenera umuriro.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kurinda abantu n’imitungo yabo, binyuze mu gukumira inkongi z’umuriro mbere y’uko ziba, kubafasha kwirinda ingaruka zazo no kubongerera ubushobozi bwo guhangana na zo mu gihe zibaye.

Yasobanuye ko gahunda yashyizweho ishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi, zirimo gukumira inkongi, kwirinda ingaruka zayo no kurinda ubuzima n’umutungo. Yagaragaje ko aho hagaragaye ibikoresho bidahari, hakwiye ubufatanye kugira ngo haboneke iby’ibanze, ndetse abantu bahakorera bahabwe ubumenyi bwo kubikoresha neza.

Sesonga yavuze ko mu nyubako zimwe na zimwe zigeretse hagaragaye ko nta bikoresho byo kuzimya inkongi zihari, bityo abafite izagaragaweho ibibazo bakaba basabwe kubikosora mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Icyakora, ibibazo bishobora gukemurwa mu gihe gito bisabwa gukosorwa mu munsi umwe, mu gihe ibindi bisaba igihe n’uburyo bwihariye bizakurikiranwa.

Yongeyeho ko nyuma y’ubukangurambaga hazakorwa ubugenzuzi, ku buryo abafite inyubako bazaba batarubahiriza ibisabwa mu mutekano bazafatirwa ingamba n’ibihano biteganywa.

Ati: “Nko mu gakiriro birasaba kukimura hagasigaramo abantu bahwanye n’ubushobozi bwako n’ibikorwa bikwiranye n’umuriro bakenera. Ntabwo byakorwa ako kanya, ariko nyuma y’ubu bukangurambaga hazatangira ubugenzuzi, aho bizagaragara ko batubahirije ibisabwa bazahanwa.”

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu gihe inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu gihugu, zirimo udukiriro, amasoko, ibigo by’amashuri n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, zikangiza imitungo ndetse zigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Mu nyubako ziherutse kuvugwa mu nkuru z’inkongi harimo Isoko rya GOICO riri mu Karere ka Musanze, Agakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Sport Light Lounge i Kabeza, atelier ikorerwamo ibikoresho byo mu nzu i Niboye mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’Ishuri rya Musamvu TSS/TCC riri mu Karere ka Ngoma. Izi nyubako zavuzwe ko ziherutse kwibasirwa n’inkongi mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2026.

Ibi bikomeje kugaragaza ko gukumira inkongi y’umuriro bisaba ko abafite inyubako n’abazikoreramo bubahiriza ibisabwa mu mutekano, bagashyiramo ibikoresho byabafasha guhangana n’umuriro hakiri kare, kugira ngo hirindwe ibihombo n’ingaruka zishobora kugera ku buzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *