Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo inyubako eshanu zikorera ibikorwa by’ubucuruzi, nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa mu gukumira inkongi z’umuriro, bikaba bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Mu nyubako zafunzwe harimo Agakiriro ka Kabuga, Isoko rya Gahoromani, Umukindo wa Gisozi, Comejoga yo ku Gisozi ndetse n’inyubako ya ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo ku wa 30 Ukwakira 2026 rivuga ko izi nyubako zizatangira gufungwa ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026. Abakoreramo ubucuruzi basabwe gukuramo ibintu byabo bishobora kwangirika cyangwa ibindi bakeneye byihutirwa mbere y’uko zifungwa.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije ba nyir’izi nyubako ko batemerewe kwishyuza abakodesha amafaranga y’ubukode ajyanye n’iminsi yose bazamara zifunze. Itangazo rigira riti: “Ba nyiri izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, kandi abafitemo ibyakwangirika cyangwa ibyihutirwa bifuza gukuramo na bo barasabwa kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ba nyir’inyubako n’abazicunga gukosora ibibazo byagaragajwe, bagashyira mu bikorwa ingamba zisabwa zo gukumira inkongi kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizabashe gusubukurwa mu mutekano.

Ku bijyanye n’impamvu zikunze guteza inkongi, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, iherutse kugaragaza ko mu igenzura ikora ikunze gusanga zimwe mu zituruka ku nyubako zitujuje ibisabwa, gusudira hafi y’ibikoresho byaka vuba, gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ku gikoresho kimwe kidafite ubushobozi buhagije no kubika nabi ibintu bishobora gufatwa n’umuriro.

Polisi inavuga ko gukoresha nabi amashanyarazi, cyane cyane mu masoko, mu duce tw’ubucuruzi no mu nganda, bishobora guteza inkongi iyo imashini zikoresha ingufu nyinshi zicomekwa ku bikoresho bidafite ubushobozi bwo kuzikoresha.

Mu rwego rwo kwirinda izo mpanuka, abaturage basabwe kugira kizimyamwoto aho bakorera no mu ngo zabo, ndetse bakagira n’akaringiti kabugenewe ko kuzimya gaze mu gihe itombotse. Polisi yanibukije abantu ko igihe habaye inkongi bagomba guhita batabaza bahamagara nimero zitishyurwa 111, 112 cyangwa 078831120.

Imibare yatangajwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza muri Nzeri 2026, mu Rwanda habaye inkongi 1 798, zahitanye abantu 47, abandi 166 barakomereka. Iyi mibare ishimangira akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo gukumira inkongi, cyane cyane mu nyubako zakira abantu benshi n’izikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *