Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18, yasabye ko ababyeyi bajyana abana mu kabari bakwiye kujya babibazwa.

Perezida Kagame ntiyagarukioye aho gusa, yavuze ko na Nyir’akabari akwiye kujya abazwa impamvu yemereye ababyeyi kwinjiza umwana mu kabari.

Ubusanzwe iyo umwana yajyaga mu kabari arikumwe n’ababyeyi be amategeko yamurengeraga, ariko bigaragaza ko bihnduye isura.

Perezida Kagame avuga ko atumva uburyo umwana w’imyaka 14 ajya mu kabari n’ubwo yaba arikumwe n’ababyeyi.

Yasabye abantu kudahishira abana banywa inzoga, ababyeyi babajyana mu kabari ndetse n’abazibagurisha.

Inama ya 18 y’igihugu y’umushyikirano yateraniye muri Kigali Convention Centre, kuva ku wa 27 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2023.

Panorama

By Editor

4 thoughts on “Ababyeyi bajyana abana mu kabari bagiye kubiryozwa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *