Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Abana B’Abanyarwanda Bazajya Bakingirwa Indwara Y’Umwijima Bakivuka

Itangazo rya RBC rivuga ko u Rwanda ruzajya rukingira indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B, iri mu zikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Abenshi mu bayirwara baba barayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.

RBC iti: “Iyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima bita urushwima na kanseri y’umwijima.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyasobanuye ko uru rukingo ruzajya rutangwa bitarenze amasaha 24 ku bana bakivuka mu kubongerera ubudahangarwa bubarinda kwandura iyi ndwara no kuzahazwa na yo.

Gukingira umwana akivuka ni uburyo bwizewe bwo kumurinda kuyandura.

RBC yasobanuye ko kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.

Mu Isi yose habarurwa abantu basaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B idakira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko buri mwaka iyi ndwara ihitana abantu miliyoni imwe bitewe na kanseri n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abantu bafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana na 0.26%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities