Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda baba muri Senegali bizihije ku nshuro ya 28 Umunsi wo Kwibohora (Amafoto)

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ageza ubutumwa abitabiriye umunsi wo Kwibohora28

Ku itariki ya 06 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bizihije ku nshuro ya 28 Umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye ahari Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yashimiye abitabiriye kwizihiza Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 uba tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n’ingabo zari iza FPR INKOTANYI ziyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Avuga ku mateka yaranze u Rwanda yerekanye ko ku gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere y’iya Kabiri ubuyobozi bw’u Rwanda bwazanzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda n’ubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962, kiba igihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri aho guharanira ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko uwo munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko wibutsa Abanyarwanda ayo mateka mabi banyuzemo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’aheza bishimira kuko aribwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe, u Rwanda rukabohorwa ku ngoma y’igitugu n’ibyiza byinshi bagezeho mu myaka 28 ishize.

Akomeza avuga ko hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa Muntu no guharanira Kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Ubu buri Munyarwanda akaba afite ijambo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n’ubwisanzure mu Gihugu cye nta vangura iryo ariryo ryose.

Yaboneyeho gushimira abitabiriye uwo munsi mukuru wo kwibohora yibutsa by’umwihariko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bikwiye gukomeza kubatera ishema no kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, banasenyera umugozi umwe.

Ambasaderi Karabaranga yagaragaje kandi ko Igihugu cyageze kuri byinshi abantu batatekerezaga ko bishoboka nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagishegeshe mu nzego zose z’ubuzima. Ibyo rwagezeho mu bibazo by’inzitane bishingiye ku buyobozi bwiza n’ubushake n’ubudasa bw’Abanyarwanda aboneraho gushimira byimazeyo ingabo z’intwari zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME ubwitange ntagereranywa bwaziranze kugera ku guhara ubuzima bwazo kugirango Abanyarwanda bose bagire uburenganzira mu Gihugu cyabo, banahabwe uburyo bwo kugiteza imbere.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye n’Igihugu cya Senegal aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere ryabyo kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano. Yagarutse ku ruhare, ubutwari n’ubwitange ntagereranywa bw’ingabo zo mu Gihugu cya Senegal zari mu ngabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikagira abo zirokora bahigwaga n’abicanyi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yagejeje ku bitabiriye kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora byinshi mu bimaze kugerwaho. Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku buryo bushimishije, imibereho myiza y’Abanyarwanda itezwa imbere mu nzego zose by’umwihariko mu burezi, mu buvuzi, mu miberteho myiza, mu bukerarugendo, ikoranabuhanga n’uburyo u Rwanda rwakira abarugana aho rumaze gutegura no kwakira inama mpuzamahanga nyinshi zo ku rwego rwo hejuru. Muri izo nama harimo iherutse guhuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Yaboneyeho no kongera kubagaragariza amahirwe menshi ari mu gushora imari mu Rwanda no kubashishikariza kurusura.

Ibi birori byaranzwe n’indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by’ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n’abakaraza bagizwe n’abana b’Abanyarwanda baba muri Senegal bose batojwe n’Itorero Igicumbi cy’Umuco kimwe n’indirimbo zo mu Gihugu cya Senegal. Indirimbo z’Ibihugu byombi zaririmbwe n’Abanyeshuri b’Abanyasenegali bo muri Institut Supérieur de Management/ISM.

Inshuti ya Panorama

Dakar

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Ibitekerezo

Padiri Dr Laurent Rutinduka yasubije Bwana Rutayisire Boniface wanditse ibitekerezo bye anenga imikorere y’amatorero n’amadini mu guteza imbere abaturage. Nubwo Padiri Rutinduka yashimye ibitekerezo...

Amakuru

Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y’imari ya Leta no kugaruza amafaranga...

Ibitekerezo

Iyo ubajije umurongo w’amadini n’abasenga impamvu igihe kinini ataba aricyo bagenera guteza imbere abaturage no kubigisha kwiteza imbere babura igisubizo, bagahita basimbukira ku ntambwe yindi...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.