Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda batuye muri Kenya bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32

Kuri ambasade y'u Rwanda muri Kenya abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bizihije umunsi wo Kwibohora 32

Abanyarwanda baba muri Kenya, abafatanyabikorwa b’u Rwanda n’inshuti zarwo bahuriye ku Cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Nairobi mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 32 yo Kwibohora, byitabiriwe n’abantu barenga 800 baturutse mu nzego zitandukanye.

Uyu muhango witabiriwe n’abagize Umutwe w’Abadipolomate, abayobozi muri Guverinoma ya Kenya, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu, Abanyarwanda batuye muri Kenya ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yavuze ko Kwibohora32 ari umwanya wo kuzirikana urugendo igihugu cyanyuzemo n’intambwe kimaze gutera kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagaragaje ko uyu munsi usobanura byinshi ku Banyarwanda, kuko ugaragaza uko igihugu cyavuye mu bihe bikomeye kikerekeza ku bumwe, iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yashimangiye kandi ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka irenga 30 bishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo, ubumwe bw’Abanyarwanda, umurava, disipulini no gukorera hamwe.

Uhagarariye Guverinoma ya Kenya muri ibyo birori, Ambasaderi Patrick Wamoto, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amahugurwa mu by’Ububanyi n’Amahanga (Foreign Service Academy), yashimye uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’amateka rwanyuzemo.

Yavuze ko iterambere igihugu kimaze kugeraho ari urugero rw’uko ubuyobozi n’abaturage bashyize hamwe bashobora guhindura amateka y’igihugu no kukigeza ku rwego rushimishije.

Yakomeje agaragaza ko Kenya izakomeza guteza imbere umubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, ashingiye ku bufatanye, kubahana no ku cyerekezo ibihugu byombi bihuriyeho mu guteza imbere abaturage babyo n’akarere muri rusange.

Kuri ambasade y’u Rwanda muri Kenya abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo Kwibohora 32

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities