Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi 140 basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020 abapolisi b’u Rwanda 140   bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.  Aba bapolisi ni ikiciro cya Gatanu (5) kigiye muri kiriya gihugu, bazakorera mu murwa mukuru wa Santarafurika ariwo Bangui. Bazaba bashinzwe  kurinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu, abayobozi b’umuryango w’abibumbye n’ibindi bikorwa remezo.

Ubwo bari ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali bitegura kugenda, umuyobozi w’iri tsinda, Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa, yavuze ko abapolisi ayoboye biteguye kuzasohoza neza ubutumwa igihugu kiboherejemo kuko bagize igihe gihagije cyo guhugurwa ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda babahaye impanuro mbere y’uko bagenda.

Yagize ati: “Abapolisi bose nta kibazo bafite; akazi tugiyemo turakazi, twagize igihe gihagije cyo guhurwa ibijyanye n’akazi tugiyemo. Ubutumwa bwacu tuzabukorera mu murwa mukuru wa Bangui aho tuzaba dushinzwe kurinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye.”

Yakomeje avuga ko biteguye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije baharanira gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri kiriya gihugu ndetse n’andi mahanga.

Ati: “Abatubanjirije bitwaye neza bahesha isura nziza igihugu cyacu, natwe twiteguye gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda. Tuzaharanira gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.”

Kuwa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 ubwo yaganirizaga aba bapolisi 140 bagiye muri Santarafurika gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye  yabasabye kuzakomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda. Yabagaragarije ko kubigeraho byoroshye, icyo basabwa ari ugukomeza kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga aho bari hose. Bakarangwa no kubaha abaturage ba kiriya gihugu ndetse n’abandi bapolisi b’ibindi bihugu bazaba barimo gukorana.

Abapolisi basimbuwe 140, nabo bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu  wa Gatatu tariki 15 Mutarama bafite akanyamuneza kenshi baterwa n’uko akazi boherejwemo n’igihugu bagasohoje neza.

Baje bayobowe na Superintendent of Police (SP) Dieudonne Binombe, yavuze ko ubutumwa bari bamazemo umwaka bwagenze neza bakaba barakoze neza inshingano zari zabajyanye, cyane ziganjemo kurinda abayobozi bakuru ba Repubulika ya Santarafurika ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ubusanzwe iri tsinda riba rishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye. Ariko twanakoze ibikorwa bitandukanye byiganjemo isuku n’isukura nko gutanga amazi mu baturage ndetse no gukora umuganda dusukura umujyi wa Bangui.”

Igikorwa cyo guherekeza no kwakira aba bapolisi cyari kiyobowe na Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, yari kumwe n’abandi bapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika guhera mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu amatsinda agera kuri 16 y’abapolisi b’u Rwanda amaze gusimburana muri kiriya gihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities