Panorama Sports

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsinzwe n’iya Mali, Les Aigles, ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. N’ubwo u Rwanda rwagiye imbere kabiri, Mali rwabashije kugaruka mu mukino, rurangiza rutsinze igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma.

Amavubi yatsinzwe na Les Aigles ibitego 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade du 26 Mars i Bamako, ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.

Uyu mukino watangiye Amavubi agaragaza ko ashobora guhangana n’iyi kipe yo muri Afurika y’Iburengerazuba, kuko ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 29, igitego cyatsinzwe na Jojea Kwizera. Les Aigles yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego, ibigeraho ku munota wa 43 binyuze kuri Kamory Doumbia, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeye kwereka Les Aigles ko atari buze kubona amanota byoroshye. Ku munota wa 54, Phanuel Kavita yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda, nyuma y’umupira wari uturutse kuri Jojea Kwizera, Amavubi yongera kujya imbere. Ibyishimo by’Abanyarwanda ntibyatinze, kuko ku munota wa 63 Moussa Kounfolo Yeo yishyuriye Les Aigles, ku mupira yari ahawe na Lassine Sinayoko.

Mali yakomeje gusatira izamu ry’u Rwanda ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 84, Mamadou Camara wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya gatatu cya Mali akoresheje umutwe, ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Daouda Guindo. Iki gitego cyatumye Mali itsinda umukino ibitego 3-2, nyuma yo kuba yari imaze kugaruka mu mukino inshuro ebyiri.

Mali yarushije Amavubi mu kugenzura umukino

Nubwo Amavubi yatsinze ibitego bibiri, imibare y’umukino igaragaza ko Les Aigles yihariraga cyane umupira kandi igasatira izamu kenshi. Mali yari ifite umupira ku kigero cya 74%, mu gihe u Rwanda rwari rufite 26%. Mali yakoze amashoti 35, muri yo icyenda agana mu izamu, mu gihe Amavubi yakoze amashoti atandatu, atanu agana mu izamu.

Mali kandi yateye koruneri icyenda, mu gihe u Rwanda rwateye imwe gusa. Iyi mibare igaragaza igitutu Mali yashyize ku izamu ry’u Rwanda mu gihe kinini cy’umukino.

Nubwo Amavubi atari yihariye umupira, yashoboye kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye, atsinda ibitego bibiri. Umuzamu Fiacre Ntwari na we yagize uruhare mu gukumira ibitego byinshi, aho yakoze imipira itandatu ikomeye yo gukiza izamu, nk’uko imibare y’umukino yatangajwe na Sport News Africa ibigaragaza.

Uko Group K ihagaze nyuma y’umunsi wa gatatu

Iyi ntsinzi yafashije Mali kugira amanota icyenda mu mikino itatu imaze gukina, iba iya mbere muri Group K. U Rwanda rwo rwagumye ku manota atandatu, ariko ruza ku mwanya wa kabiri.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Cape Verde yatsinze Liberia ibitego 4-2, ihita igira amanota atatu, mu gihe Liberia ikomeje kuba iya nyuma nta nota na rimwe ifite.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027. Ibi bivuze ko u Rwanda rugifite amahirwe yo gukomeza urugamba rwo gushaka itike, ariko rugomba kwitwara neza mu mikino isigaye.

Amavubi agiye kongera guhura na Les Aigles i Kigali

Nyuma yo gutsindirwa i Bamako, Amavubi afite andi mahirwe yo kwihorera ubwo azaba yakiriye Les Aigles ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro i Kigali. Uyu mukino w’umunsi wa kane uzatangira saa tatu z’ijoro, ku isaha y’u Rwanda.

Kuba Amavubi azaba ari imbere y’abafana bayo bishobora kuyongerera imbaraga, ariko izakenera gukosora ibibazo byagaragaye mu mukino ubanza, cyane cyane mu kugabanya igitutu cy’abarwanya no gukoresha neza amahirwe ibona imbere y’izamu. Mali yo izaza i Kigali ifite amanota icyenda, ishaka gukomeza kuyobora itsinda, mu gihe u Rwanda ruzaba rukeneye intsinzi kugira ngo rugabanye ikinyuranyo cy’amanota hagati y’aya makipe yombi.

Nubwo gutsindwa i Bamako ari igihombo k’u Rwanda, kuba ikipe yarwo yarashoboye gutsinda ibitego bibiri mu kibuga cyo hanze, ni ikimenyetso cy’uko ishobora kongera guhangana n’iya Mali mu mukino wo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *