Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016, APR FC yakiriye Gicumbi FC iyihaniza ku nsinzi y’ibitego 4-0. Umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali, wari ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi bitego byabonetse mu gice cya kabiri, bitsinzwe na Bigirimana Issa, Rugwiro Hervé na Iranzi Jean, byahaye APR FC amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, mu gihe mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48. Umukino wayo uzaba ku wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2016, ubwo izaba yakiriwe na Bugesera FC kuri Stade ya Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri, ifite umukino w’ikirarane izakina na Etincelles FC.

Ku yindi mikino yabaye uyu munsi, Musanze yanganije na Marines igitego 1-1; Rwamagana itsinda Sunrise igitego 1-0.

Indi mikino izakomeza ku wa 11 Gicurasi 2016 aho Espoir FC izakira Etincelles FC (Rusizi-15h30); Amagaju FC azakira AS Kigali (Nyamagabe-15h30), Police FC izakira AS Muhanga (Kicukiro-15h30), Kiyovu izakira Mukura (Mumena-15h30) na ho Bugesera yakire Rayon Sports i Nyamirambo-15h30.

Rene Anthere

APR FC ikomje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ku munsi wa 19 n'amanota 43
APR FC ikomje kuyobora urutonde rwa Shampiyona

By Editor

2 thoughts on “APR FC itsimbaraye ku mwanya wa mbere”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *