Ikipe y’Igihugu ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 waranzwe n’ihangana rikomeye ndetse n’ihinduka ry’ibyavuyemo mu minota ya nyuma.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, buri ruhande rugaragaza ubushake bwo kutarekura umukino ariko amahirwe yabonetse ntabyazwe umusaruro.
Nyuma yo kugaruka mu gice cya kabiri, u Bwongereza bwabanje kwigaranzura umukino, maze ku munota wa 55 Anthony Gordon atsinda igitego cyahaye Three Lions icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.
Argentine ntiyacitse intege nyuma yo gutsindwa icyo gitego. Yakomeje gusatira ishakisha uko yakwishyura, ndetse igitutu yashyize ku bwugarizi bw’u Bwongereza cyaje gutanga umusaruro ku munota wa 86, ubwo Enzo Fernández yanyeganyezaga inshundura akagarura amakipe yombi mu mukino.
Ubwo benshi bibwiraga ko hagiye kwitabazwa iminota y’inyongera, Lautaro Martínez yaje guca ibintu atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 90+2, ahesha Argentine intsinzi n’itike iyerekeza ku mukino wa nyuma.
Nubwo Lionel Messi atanditse izina rye ku rutonde rw’abatsinze, yakomeje kugira uruhare mu kuyobora umukino no kurema uburyo bwafashije bagenzi be kubona intsinzi, mu gihe ubwugarizi bwa Argentine bwitwaye neza mu bihe bikomeye by’umukino.
Nyuma yo gusezerera u Bwongereza, Argentine izacakirana na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Espagne na yo yabonye iyi tike nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 muri 1/2.
Ku rundi ruhande, u Bwongereza ruzahura n’u Bufaransa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose azaba ahanzwe ku mukino wa nyuma uzahuza ibihangange bibiri, Argentine na Espagne.

Messi yafashine Argentine gutsinda u Bwongereza mu minota ya nyuma, yerekeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026


























































































































































































