Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Basabwe ubufatanye mu kumenyekanisha no kubaha itegeko ryo kubona amakuru”

Itsinda ryabanyamakuru bitabiriye ibiganiro nkarishyabwenge ku itegeko rijyanye no kubona amakuru byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi ku bufatanye n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru.

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’Urwego rw’Umuvunyi mu bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku wa 28 Werurwe 2019, hasabwe ubufatanye bw’izi nzego n’abayobozi mu kumenya itegeko ryo kubona amakuru no kurisobanurira abaturage hagamijwe imikoranire myiza itagira uwo ihutaza.

Asobanura ingingo zigize itegeko ryo kubona amakuru, Cecile Mugeni umufashamyumvire ushinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, yasobanuye ko buri wese yemerewe gusaba no guhabwa amakuru. Ndetse usaba amakuru ayahabwa haba binyuze mu gusura ibikorwa, cyangwa gusuzuma inyandiko igihe ari amakuru yemewe gutangazwa.

Yakomeje asobanura impamvu habaho amakuru aba yemewe gutangazwa n’atagomba gutangazwa.

Yagize ati “Hari amakuru aba yemewe gutangazwa hari n’atagomba gutangazwa k’ubw’impamvu zitandukanye zirimo umutekano w’Igihugu, amakuru yabangamira ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko, ashobora gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu kandi bitari mu nyungu rusange, ashobora kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, ndetse n’ashobora gutera kubangama mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta.”

Yongeyeho ko Urwego rw’Umuvunyi rushobora kugena andi makuru agomba gutangazwa, igihe byifujwe kandi byasuzumwe bikagaragara ko ntacyo byabangamira.

Ni nde ushinzwe gutanga amakuru?

Kajangana Jean Aime, umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi na Mugeni Cecile umufashamyumvire ushinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi.

Nk’uko ari uburenganzira bwa buri wese kubona amakuru, buri wese kandi ashobora no kutayanga kubera impamvu ze.

Kajangana Jean Aime, umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, yasabye abanyamakuru ubwabo kumenya no gusobanukirwa itegeko ryo kubona amakuru bityo bakarimenyesha n’abo bayakeneraho.

Ati “Igihe ukeneye amakuru ku muturage akayakwima ntaba yishe itegeko ryo kubona amakuru igihe hari impamvu yagendeyeho, ni uburenganzira bwe gutanga amakuru cyangwa kuyimana.”

Gusa ngo hari ababyitwaza bahimba impamvu cyangwa bakerereza itangwa ry’amakuru ku bushake, barimo bamwe mu bayobozi bakwepa itangazamakuru.

Kajangana yakomeje asaba abanyamakuru kujya bamenyesha urwego ayobora, abo bayobozi banga kubaha amakuru mu gihe ari ayemewe gutangazwa kandi afitiye abaturage akamaro. Nk’uko Urwego rw’Umuvunyi rufite uburenganzira bwo gukurikirana uwo ari we wese udashyira mu bikorwa itegeko ryo kubona amakuru.

Ibihano bihabwa abadatanga amakuru bigenwa n’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, mw’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

Inama yasojwe hafashwe imyanzuro izibanda ku gukomeza ubukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi rukazabushimangira rutegura icyumweru cyihariye ku kubona amakuru. Hazakomeza gukorwa igenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, mu buryo bukwiye hagamijwe inyungu rusange.

Itsinda ryabanyamakuru bitabiriye ibiganiro nkarishyabwenge ku itegeko rijyanye no kubona amakuru byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities