Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya imyaka 24 yatabarutse

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya imyaka 24 atabarutse afite imyaka 95 y'amavuko.

Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe k’imyaka 24 yatabarutse afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yatabarutse aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezida wa Kenya rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Arap Moi azashyingurirwa. Ibendera ry’igihugu ryururukijwe kugeza muri kimwe cya kabiri.

Arap Moi yavutse itariki 2 Nzeri 1924, avukira mu muryango w’abahinzi mu gace ka Baringo, rwagati muri Kenya. Yabanje kwitwa Torotich Arap (umuhungu wa), nyuma aza guhitamo izina rya Daniel, ubwo yigaga mu mashuri abanza, ari na bwo yabatijwe n’Abihayimana b’Abakirisitu.

Daniel Arap Moi yari umunyepolitike waharaniraga cyane kuvugwa neza n’abaturage ba Kenya.

Yari umwe mu banyapolitike bake bo muri Kenya batavukaga mu moko abiri akomeye muri icyo gihugu, ari yo aba Kikuyu n’aba Luo. We yari umu Tugen, wo mu bwoko buto bwo muri Kenya, bw’aba Kalenjin.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities