Abaturage bakomeje gushima ubutwari bw’umugabo wagaragaye mu mashusho arohora umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ya Nyabugogo mu mpera z’icyumweru gishize.
Nk’uko tubikesha Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru -RBA, umugabo witwa Bunani Jean Claude, avuga ko kurokora uriya mwana yabikoze nyuma yo kubona ko abandi bantu bari bahagaze gusa bafotor,a kandi ubuzima bw’uwo mwana buri kujya mu kaga.
Ku wa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2020, hizihizwa umunsi w’intwari, ibirori bihumuje hirya no hino muri Kigali, haguye imvura imvura ikomeye nk’uko byari byatangajwe n’Ikigo cy’ubumwenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda).
Umwana uri mu kigero cy’imyaka 10, witwa Gitego Jackson, yagaragaye ahagaze ku ibuye rwagati mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo, bigaragara ko amazi yendaga kumutwara. Ariko uretse abamubonye bakamushungera ntibazi uburyo yahageze.
Amakiriro y’uwo mwana yaje guturuka ku mugabo witwa Bunani Jean Claude wahageze agasanga benshi bafata amashusho abandi babuze uko bifata. Uyu mugabo yashatse urwgo yemera kujya kurokora uwo mwana.
Ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa, hanyuma ndareba mbona nidukomeza kurangara twese uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego ndamanuka njyamo. Icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera. Njyamo, ndamuheka, mwurirana ku rwego ndamuzamukana, muhereza abari hejuru.”

Ubwo umwana yari ahagaze ku ibuye arimo kurira amazi agiye kumutwara (Ifoto/JaapHoekzema).
Akomeza avuga ko amanuka muri aya mazi atari yitaye ko na we yashoboraga gutwarwa na yo, ariko kandi akimara kuzamura uyu mwana atongeye kumubona kuko hari abahise bamutwara.
Yishimira ko yamutabaye gusa ngo ababazwa n’uko ubwo yamanukaga mu mazi bahise bahamutwarira telefoni.
Uyu Bunani afite imyaka 26 y’amavuko akomoka mu Karere ka Huye avuga ko ariho yasize umugore n’umwana umwe, aje i Kigali kubahahira, akaba asanzwe akora imirimo y’ingufu mu bice bya Nyabugogo.
Mu gitondo cyo ku wa mbere hari amakuru yavugaga ko uyu mugabo abantu bari bahari ngo bamuhundagajeho amafaranga, ndetse bamwe babariraga muri za miliyoni, ariko we arabihakana.
Ati “Oya daaa! Ni ibihumbi bitandatu gusa. Umuzungu yampaye bitanu, undi mumotari ampa igihumbi kandi bitatu na byo nahise mbiha abamfashije kubona urwego.”

Bunani amaze guterura umwana agendana na we mu mazi mbere y’uko amwurirana urwego (Ifoto/Ijamboryumwana.com)
Bamwe mu baturage bari bahari arokora ubuzima bw’uyu mwana ndetse n’abamubonye ku mashusho barashima ubutwari bwe
Ndahimana Sanuel ati “Ni ubutabazi bukomeye yakoze; kabisa akwiye no kubihemberwa kwitangira uriya mwana w’Igihugu.”
Murekatete Marie Louise we yagize ati “Ubwo rero abantu babibonye n’ukuntu tubyumva, ndumva njyewe akwiye ishimwe rikomeye. Njyewe ku bwanjye mfite n’inka nayimuha.”
Bunani wamurohoye avuga ko akeka ko amazi yamuvanye mu bice bya ruguru, aho yari aryamye akamumanukana amugejeje hepfo gato y’ikiraro afata ku ibuye arihagaragaho. Haburaga gato ngo amazi amutware.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, Twagiramahoro ni we wazanye urwego rwari ku igaraji ry’aho ashinzwe kurinda. Avuga ko yabonye abantu bashungereye, abashaka gutabara umwana batari bubone uko bamukiza, kandi amazi ngo yari akomeje kwiyongera.
Ati “Nyuma yaho amazi yariyongereye kandi muri iriya ruhurura hamanukamo ibibuye, ndatekereza nti ‘nk’ubu ikibuye kimanutse’, uriya mwana aba yarapfuye”.
Gatego Jackson uri mu kigero cy’imyaka 10 (n’ubwo we avuga ko afite itandatu) arara muri ruhurura y’i Nyabugogo we na bagenzi be bazwi ku izina rya mayibobo. Igihe imvura yagwaga nyuma ya saa sita ku munsi w’Intwari ngo yari aryamye aruhutse.
Aganira na Kigali Today yagize ati “Imvura yaraguye ndabyuka ndahagarara hano mu kiraro (iteme), amazi yari yangeze hano ku zuru, nahagaraye ku kibuye kinini baraza bankuramo”.

Umwana yari ahagaze ku ibuye hagati mu mazi ariko ntawe uratinyuka kumusangamo ngo amurokore (Ifoto/Ijamboryumwana.com)
Abana babana na Gatego bavuga ko ubusanzwe iyo imvura iguye bahita bava muri ruhurura ya Mpazi batuyemo munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, ariko ku munsi w’Intwari ngo ntabwo bari bazi ko basizemo mugenzi wabo.
Abaturage bazi ibibera muri ruhurura ya Mpazi iyo imvura yaguye, basaba inzego zibishinzwe kuyivanamo abo bana mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko bahora bavana abana bitwa abo mu muhanda muri ruhurura ya Mpazi n’ahandi, ariko ngo abari barimo ku munsi w’Intwari “bashobora kuba ari abaje nyuma yaho”.
Rwanyange Rene Anthere
