Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

DRC: Imirwano Ya FARDC N’Inyeshyamba Za Bakata Yaguyemo Abantu Umunani

Abasirikare ba DRC. Ifoto: TheChoicelive

Abantu umunani nibo baguye mu mirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama, 2026  hagati y’inyeshyamba za Bakata Katanga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (FARDC) mu mujyi wa Bukama, mu Ntara ya Haut-Lomami.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo w’iyo teritwari, abakomeretse barashwe, bajyanywe mu bigo nderabuzima ngo bapfukwe cyangwa bavurwe mu bundi buryo.

Madou Kalenga yavuze ko bakiriye abasirikare ba FARDC bapfiriye muri iyo mirwano bakaba  bari baje gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo bahasanzwe.

Yagize ati:“Twari tubitezeho kuza gusuhuza no kwiyereka ubuyobozi, ariko bitunguranye twumvise amasasu. Ndetse natwe abayobozi ntitwari tuzi ibirimo kuba. Twahise tuvugana n’ababayobora, batubwira ko batewe n’abantu biyitaga Bakata Katanga. Habayeho imirwano yatumye inyeshyamba esheshatu za Bakata Katanga zipfa, ndetse n’abasivili babiri bagwa mu masasu atari abagambiriye.”

Ubuyobozi  bw’aho bwongeye gutangaza ko abandi bantu umunani bakomeretse bamaze kwakirwa mu bitaro.

Madou Kalenga kandi yasabye Leta gutabara abakomeretse.

Ati: “Muri bo harimo abakeneye kubagwa, ariko kubera ko tudafite ibikorwaremezo bihagije byo kubikorera hano, turasaba Leta kudutabara ikadufasha kugira ngo abo bakomeretse bahabwe ubuvuzi bukwiye.”

Radio Okapi itangaza ko muri DRC hari imitwe myinshi y’inyeshyamba zivuga ko ziharanira uburenganzira bwazo, imwe igahitamo guhohotera abandi mu buryo runaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo...

Akarere

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridateganya kuva ku...

Akarere

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano...

Football

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities