Abesesengura iby’ubukungu bavuga ko u Rwanda niba rushaka gukomeza kuzamuka mu bukungu, rukwiye gukomeza gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera ingano y’ibyoherezwa hanze.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuva mu myaka 30 ishize, ibipimo by’ubukungu bw’u Rwanda byakomeje gutanga icyizere kuko byakunze kuzamuka uko imyaka yagiye yicuma kuva mu 1994 kugeza muri uyu mwaka wa 2024.
Ibipimo bya banki y’Isi byerekana ko umusaruro mbumbe w’ibikorerwa imbere mu gihugu, wavuye kuri miliyoni 752 z’amadorali ya Amerika wariho mu 1994, ugera kuri miliyari zirenga enye z’amadorali ya Amerika muri uyu mwaka wa 2024.
Inzobere n’abasesenguzi mu by’ubukungu baganiriye na RBA, bagaragaza ko Umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu wakomeje kwigaragaza kuko nko mu 2019, izamuka ry’ubukungu ryabarirwaga ku kigero cya 12% mu gihembwe cya kabiri cy’uwo mwaka.
Ibi nibyo abazobereye iby’ubukungu bita double-digit growth, bakaba bakoresha iyi mvugo mu gihe igipimo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu cyagiye hejuru ya 9%.
Iyi mibare ni yo Umukuru w’Igihugu yifuza ko yakomeza kubaho, ndetse byaba na ngombwa bikarenga aha, nk’uko aherutse kubisaba abagize Guverinoma Nshya, ubwo barahiraga.
Abasesengura iby’ubukungu barimo Straton Habyarimana bavuga ko kugira ngo ibipimo by’izamuka ry’ubukungu bikomeze bigende neza, leta ikwiye gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu.
Uyu musesenguzi kandi asobanura ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izamure ubukungu bw’igihugu ngo ariko iracyafite akazi kenshi cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, nk’inkingi ikomeye yunganira urwego rw’inganda na serivisi.
Ibipimo biheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Imari n’Igenamibambi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Muri iki gihembwe giheruka, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wabarirwaga agaciro ka miliyari 4,486 z’amadolari ya Amerika, byiyongereye bivuye kuri miliyari 3,904, byariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wari wabanje wa 2023.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare mu musaruro mbumbe ku kigero cya 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% mu gihe inganda na zo zagize uruhare ku gipimo cya 23%, na ho imisoro na yo igira uruhare rwa 7%.
Panorama