Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, CAN 2019, kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, Umunyarwanda Hakizimana Louis, usanzwe asifura imikino ikomeye mu Rwanda, yatoranyijwe mu bazasifura iki gikombe. Mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho Umunyakenya.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi 27 bo hagati, n’abandi 29 bo ku ruhande bazavamo abazasifura igikombe cya Afurika.
Mu basifuzi 27 bo hagati, harimo Umunyarwanda umwe rukumbi, Hakizimana Louis, na ho mu bo ku ruhande nta n’umwe urimo.
Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uretse Hakizimana Louis hahamagawe n’Umunyakenya Peter Waweru.
Abo basifuzi batoranyijwe bagomba kwitabira amahugurwa azabera muri Maroc mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2019.
Urutonde rw’abasifuzi bo hagati batoranyijwe
Mostafa Gharbal (Algeria), Helder Martinez (Angola), Joshua Bondo (Botswana), Pacifique Ndabihawenimana (Burundi), Aliom Aliom (Cameroon), Gehad Geresha, Mahmoud El-Banna, Amine Omar (Egypt), Bacary Gassama (Gambia), Daniel Laria (Ghana), Peter Waweru (Kenya), Mamadou Keita (Mali), Radwan Jaid, Nour ElDin El-Jaafari (Morocco), Jackson Bafaza (Namibia), Jean Jack Ngambo (DR Congo), Louis Hazikimana (Rwanda), Megete N’Diaye (Senegal), Bernard Camille (Seychelles), Al-Fadel Mohamed Hussein (Sudan), Victor Miguel (South Africa), Sadek Al-Salmy, Youssef El-Sarairi, Haitham Kairat (Tunisia), Gianni Sikazowi (Zambia).
Rwanyange Rene Anthere
