Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

RDB irasaba amahoteli gukorana n’abafite imodoka zuzuje ibyangombwa mu rwego rwo kunoza serivisi

Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w’ishami ry’amabwiriza ajyanye n’Ibigo by’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Ibaruwa yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku itariki ya 15 Mata 2019 y’amabwiriza yandikiwe ibigo bifite amacumbi n’amahoteli, mu buryo batwaramo abantu babagana harimo na ba mukerarugendo, yibukije amahoteli gukorana n’imodoka zifite ibyangombwa ariko cyane cyane izikoresha ikoranabuhanga, kugira ngo barusheho guha serivisi nziza ababagana.

Aya mabwiriza yasabaga amahoteli n’ibindi bigo bifite amacumbi gukorana n’amamodoka afite ibyangombwa mu gihe agiye gutwara abakiriya babo mu rwego rwo guca akajagari ka bamwe bakoranaga badabifite ibyangombwa ugasanga baraca abakiriya amafaranga menshi adahwanye na serivisi babahaye.

Mu kiganiro yagiranye na Jobcenter, Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w’ishami ry’amabwiriza ajyanye n’Ibigo by’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), avuga ko aya mabwiriza aje yunganira amabwiriza asanzwe ariho ashyirwaho n’Ikigo ngenzuramikorere, RURA, yemerera gutwara abagenzi mu buryo ubwo ari bwo bwose bwa rusange harimo za bisi n’izindi zitandukanye, ariko muri aya mabwiriza RDB ivuga areba imodoka ntoya zikunda gukorana n’amahoteli (Taxis Voitures).

Yagize ati “Muri aya mabwiriza twavugaga ama Taxi Voiture kuberako abashyitsi benshi bagana ama hoteli nizo bakunda gukoresha cyane kuko busi zitagera kuri buri Hoteli. Kugira ngo twibutse banyiri mahoteli gukoresha imodoka zifite ibyangombwa ni uko haje kugaragara ko hari abantu bamwe na bamwe bagenda bakoresha imodoka zabo bwite cyangwa bagakora mu buryo butazwi bakaba bashyira imodoka zabo ku ma hoteli mu rwego rwo gutanga iyo serivisi kubera ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zitahagera kandi bakabikora badafite ibyangombwa.”

Mu kiganiro yagiranye na Panorama, Nsabimana yavuze ko batanga ayo mabwiriza bari bagamije kwibutsa abantu bose batwara abagenzi kwibuka ko ayo mabwiriza ashyirwaho na RURA ajyanye no gutwara abagenzi no kugira impushya kugira ngo ibyo byose bijyanye n’imitangire ya serivisi. Ati “Ni ukwirinda akajagari ndetse no kubungabunga umutekano w’abagenzi n’ibyabo.”

Akomeza agira ati “iyo ukora utazwi hari ingaruka nyinshi zirimo, kuko uwo utwaye ntamenya neza uwo uriwe, ari na Hoteli ntimenya ngo uwo ujyanye umujyanye he kuko imodoka yawe iba itazwi. Ikindi ni uko umushoferi aramutse abeshye umukiriya, ntiyamenya uwamubeshye; ni yo mpamvu RDB yifuje ko ibyo bintu bikosorwa, umuntu wese utwara abagenzi akaba afite uruhushya rutangwa na RURA kugira ngo atware abagenzi.”

Avuga kandi ko icyo RDB isaba amahoteli ari uko mu gihe bagiye gutanga isoko ku bantu bikorera, bajya bareba neza niba ushaka isoko yujuje ibyangombwa bimwemerera gutwara abagenzi, kuko iyo bahaye isoko ku muntu udafite ibyangombwa yarangiza agatanga serivisi mbi ku mukiriya aho ashobora kumuca amafaranga menshi na Hoteli ubwayo biyigiraho ingaruka yo kuba yabura abakiriya.”

Itegeko No 007/TRS/RT/RURA /2015 ryo ku ya 01/6/2015 rireba amabwiriza ajyanye no gutwara abagenzi mu muhanda mu Rwanda ni ryo rikubiyemo amakuru yose y’uburyo umuntu asaba icyangombwa, amafaranga wishyura, nuko ugomba kwitwara umaze kubona ibyangombwa byose bikubiye muri iri tegeko.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities